Mr Kagame yinjije mushiki we mu bijyanye na muzika bahita bakorana n'indirimbo nziza cyane(Videwo) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mr Kagame yinjiyi mushiki we mu bijyanye na muzika bahita bakorana n'indirimbo nziza cyane.

Umuhanzi Mr Kagame yinjije mu muziki mushiki we Giraneza Jacky benshi bakunze kwita 'Flower', bahita banakorana indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo y'abavandimwe bise Warandinze yasohotse ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, Mr Kagame kuri iyi nshuro aba aririmba bitandukanye n'uko amenyerewe ku njyana ya Hip Hop.

Warandinze mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Fazzo, mu gihe amashusho yakozwe n'itsinda riyobowe na AB Godwin.

Irimo ubutumwa bugaruka ku buryo Imana irinda abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi, ndetse ikanakomoza ku masezerano iba yarabahaye, Flower uvukana na Mr Kagame asanzwe akora itangazamakuru kuri televiziyo ya Gikristo y'Itorero Shiloh Prayer Mountain Church.

Reba Videwo hasi..



Source : https://yegob.rw/mr-kagame-yinjiyi-mushiki-we-mu-bijyanye-na-muzika-bahita-bakorana-nindirimbo-nziza-cyanevidewo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)