MTN Rwanda yashimiye abafatanyabikorwa n'abak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa kane, tariki ya 1 Ukuboza, MTN Rwanda yagize umugoroba wo gusangira, bishimana n'abafatanyabikorwa bayo barimo abakiriya, inzego za Leta bakorana bya hafi n'abandi bakorana mu bucuruzi, mu gikorwa bise 'MTN Corporate Gala Dinner'.

Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Serena Hotel, cyitabirwa n'abayobozi batandukanye ba MTN, abayobozi ba Leta barimo Minisitiri w'ikoranabuhanga, Paula Ingabire, umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, n'abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bigo by'imari bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Didas Ndoli uhagarariye ishami ry'ubucuruzi rijyanye n'ibigo muri MTN Rwanda, yadusobanuriye impamvu nyamukuru yo guhuza abafatanyabikorwa n'abakiriya muri uyu mugoroba.

Ati "Uyu mugoroba twahuje abakiriya bacu, kugirango tubashimire kubera ubufatanye, kubera ubucuruzi dukorana nabo, ndetse n'inzego zitandukanye z'igihugu twabashije, kugira ngo tugire umugoroba wo kwishimana nabo, twishimira ibyo twagezeho, ariko cyane cyane tubashimira kuba abafatanyabikorwa beza."

Yakomeje avuga ko baboneyeho kwakira no kwerekana umuyobozi mushya wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, agira ati "Dufite umuyobozi mushya umaze iminsi mike uyobora MTN Rwanda, umuyobozi Mapula, nabwo bwari uburyo bwo kugira ngo tumwereke abakiriya bacu bimena."

Yongeyeho ko nk'icyigo cy'itumanaho cya MTN, bishimira ibikorwa bagezeho agira ati "MTN ubu imaze imyaka 24 ... yatangiye itanga serivisi zo guhamagara no kwitaba gusa.

Uyu munsi tumaze kugera ku bikorwa bitandukanye birimo gutanga interineti, birimo ubucuruzi bwa Mobile money twatangiye, bubasha kugeza uburyo bwo guhererekanya amafaranga cyangwa no gukora serivisi zitandukanye kuri Mobilemoney, ibikorwa twagezeho ni byinshi."

Mu ijambo Mapula umaze igihe gito agizwe umuyobozi wa MTN Rwanda yagejeje ku bitabiriye uyu mugoroba, yagarutse ku gushimira byimazeyo ubufatanye abafatanyabikorwa n'abakiriya ba MTN badahwema kugaragaza.

Ati "Turimo gukura, ariko nkuko nabivuze ntitwari gukura tutari kumwe namwe, turi hano kwishimira ko twashoboye kurwana n'imbogamizi, twabashije guteza imbere Mobile money, imwe mu ntsinzi mu bucuruzi bwacu yabaye Mobile money.

Bikaba byaragezweho ku bwa buri wese, ejobundi twakiriye ubutumwa bwatanzwe n'itsinda ryacu rya MTN, ko MTN Rwanda ariyo iyoboye mu bikorwa izindi MTN zose."

Iki gikorwa cyaranzwe no kuganira no gusangira, ndetse hatangwa ibihembo ku bantu b'ingeri zitandukanye, barimo uwatanze abandi kugera aho uyu muhango wabereye n'abandi bantu batandukanye bagiye batomborwa, bahabwa ibihembo birimo telefone za Smartphone, interineti ya MTN n'ibindi.

Mapula Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe (Ibumoso); Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi (Hagati); na Minisitiri w'ikoranabuhanga, Paula Ingabire (Iburyo)

Abafatanyabikorwa ba MTN batomboye ibihembo

Abafatanyabikorwa batandukanye ba MTN bitabiriye umugoroba wo gusangira

Ambasaderi w'u Bufaransa Antoine Anfre, aramukanya na mugenzi we wa Israel, Dr Ron Adam

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Abaririmbyi basusurukije abitabiriye 'MTN Corporate Gala Dinner'

Isabelle Masonga wayoboye iki gikorwa


Umuyobozi wa MTN aganira n'Umuyobozi wa RDB




Didas Ndoli, uhagarariye ishami ry'ubucuruzi rijyanye n'ibigo muri MTN


Mapula Bodibe Umuyobozi wa MTN Rwanda






Umunyarwenya Arthur Nkusi yafatanyije na Isabelle Masonga kuyobora 'MTN Corporate Gala Dinner'










Minisitiri w'ikoranabuhanga, Paula Ingabire




"MTN Corporate Gala Dina" ni ibirori byari bibereye ijisho

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: SANGWA JULIEN



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123409/mtn-rwanda-yashimiye-abafatanyabikorwa-nabakiriya-bayo-muri-mtn-corporate-gala-dinner-123409.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)