Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, SC Kiyovu yafatanyije gukora cyane n'igitutu cy'abafana, yongera kubona amanota atatu ndetse biyegereza amakipe ari imbere ku rutonde.
Igitego rukumbi cyinjijwe na rutahizamu Ssekisambu Elisa kuri Penaliti, nicyo cyahesheje 'Urucaca' amanota atatu y'umunsi wa 13 wa Shampiyona, naho Police FC yo itaha uko yaje.
Abakinnyi ba SC Kiyovu bishimira igitego cya Ssekisambu
SC Kiyovu yaherukaga gutakaza imikino ibiri ya Shampiyona ikurikiranye, aho yabanje gutsindwa ibitego 3-1 na Gasogi United, igakurikizaho gutsindwa na AS Kigali ibitego 4-2 mu cyumweru gishize.
Iyi kipe yahagaritse Andre Landeut ikaba iri gutozwa na Mateso Jean De Dieu usanzwe ari umwungiriza, ihagaze ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa Shampiyona imaze kubonamo amanota 24, mu gihe Rayon Sports ya mbere ifite amanota 28.
Ababanje mu kibuga n'abo ku ntebe y'abasimbura ya Police FC
Ababanje mu kibuga n'abasimbura ba SC Kiyovu
Aba-Kapiteni b'amakipe yombi babanza gutora impande z'ikibuga bafashijwe n'abasifuzi
Riyad Nordien wa SC Kiyovu agerageza gutambutsa umupira
Kapiteni wa SC Kiyovu, Serumogo Ally ni umwe mu bahagaze neza
Kwizera Janvier 'Rihungu' ni we ubanza mu izamu rya Police FC muri iyi minsi
Nshuti Savio agenzura ikibuga mbere yo gutanga umupira
Nkinzingabo Fiston ugira amacenga meza yateraga imibare
Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent yarushijwe imibare
Mateso Jean De Dieu (Utambaye ingofero) ni we mutoza w'agateganyo wa SC Kiyovu
Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports yakurikiranye umukino
Abayovu bari bake ariko ntibyabujije gutahana ibyishimo
Abafana bake ba Police FC babanje kubyina ariko batashye amaramasa
AMAFOTO: NGABO M. Serge