Mu mvugo ikakaye Tshisekedi yikomye Perezida Kagame atangiza Intambara y'amagambo ku butegetsi bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu magambo atsindagiye Perezida Felix Tshisekedi yikomye Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umuntu 'wigamba ko azi intambara'.

Yagize ati 'Ntimubikore, ntimukange abanyamahanga, kubyerekeye u Rwanda ntacyo bimaze kubona Umunyarwanda nk'umwanzi, ni ubutegetsi bw'u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, nib wo mwanzi wa Congo.'

Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda n'Abanyarwandakazi ari abavandimwe b'Abanyekongo.

Ibisa n'amagambo 'y'igitutsi', Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kuko bakennye, 'ndetse ngo bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bibohore.'

Ati 'Ntaho bihuriye n'ibyo abayobozi babo barimo kubategeka, bityo mwibarebamo abanzi, ahubwo nk'abavandimwe bacu bakeneye ubufatanye natwe, ngo twigobotore, tugobotore Africa abo bayobozi bo mu gihe cya hise, bakoresha uburyo bwo mu myaka ya 1960, 1970, mu gihe muri Africa biyemeje gucecekesha urusaku rw'intwaro, niba mubibuka ni muri 2020, imbunda zari kuba zacecetse muri Africa, Africa ikajya mu bindi.'

Iri jambo ryakomewe amashyi, Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko ibyo bitagezwe kubera abayobozi 'nka Perezida Kagame'.

Ati 'Yigamba ko azi intambara, arabyishimiye, ndi we nakwihisha, naba mfite isoni, zo kwemera gutanga urupfu no gutera ibwoba, biteye isoni, ndetse ni ibya 'Shitani', ntabwo tuzarya uwo mugati, twe umugati turya ni uw'urukundo.'

Amagambo ya Perezida Felix Tshisekedi ashobora gusubiza inyuma umubano wangiritse hagati ya Congo n'u Rwanda, aho ibihugu byombi bishinjanya, kimwe gufasha imitwe irwanya ikindi.

Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, naho u Rwanda rukayishinja gufatanga ku rugamba na FDLR, no gukorera ibikorwa bibi n'amagambo y'urwango ku Banyecongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n'Abanyarwanda babayo.

Mu ijambo yavuze arahiza ba Minisitiri bashya muri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abavuga ko 'bataburizamo kuba bateza intambara u Rwanda', ndetse bakabivuga mu binyamakuru mpuzamahanga bizwi nka TV5, na France 24.

Ati 'Ubwo navuganaga n'uyu muntu ukunda kuvuga biriya, namubwiye ko turambiwe intambara, dukweye kuba hamwe, tugakorana, tukubaka amahoro hagati y'ibihugu byacu kubera ko niba ushaka umuntu uzi iby'intambara, uzaze umbaze, hari icyo nyiziho, kandi nzi ububi bwayo, kubera iyo mpamvu nzi uburyo nta kintu cyiza wagira kiruta amahoro.'

Noel Kambanda umwe mu bakoresha Twitter yasesenguye ijambo rya Perezida Tshisekedi nk'uwavuze ko 'yakuraho ubutegetsi bw'u Rwanda'.

In summary, President Tshisekedi vows to topple President Kagame.

â€" Noel Kambanda (@NoelKambanda) December 4, 2022



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mvugo-ikakaye-Tshisekedi-yikomye-Perezida-Kagame-atangiza-Intambara-y-amagambo-ku-butegetsi-bw-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)