Mukura yanyagiye Marine FC iyitoneka mu mayun... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa 12 wa shampiyona watangiranye umuba w'ibitego nyuma yaho Marine FC iseberejwe imbere y'abafaba bayo ikanyagirwa ibitego 6-0. Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM aho Marine FC yari yakiriye Mukura Victory Sports kuri sitade umuganda.

Ni umukino woroheye Mukura kuva umwaka w'imikino watangira. Ku munota wa 21 Mukura yari ibonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Patrick Murenzi. 

Ku munota wa 34 Mukura yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Abubakar Akuki. Igice cya mbere kijya kurangira ku munota wa 45 Iradukunda Elie yatsinze igitego cya gatatu, amakipe ajya kuruhuka Mukura ifite ibitego 3 ku busa bwa Marine FC. 

Mukura yujuje imikino 5 idatsindwa

Mu gice cya kabiri Mukura victory Sports nabwo yagarutse mu njyana irimo imbaraga nk'izo mu gice cya mbere, nabwo igumya kubabaza no gutoneka Marine FC iri kurwana n'ubuzima.

Ku munota wa 61 Kubwimana Cedric yatsinze igitego cya 4, Ashraf Kamanzi atsinda igitego cya 5 ku munota wa 81, naho ku munota wa 89 umukino wenda kurangira, Ndizeye Innocent yatsinze penariti y'igitego cya 6, umukino urangira Mukura Victory Sports isangiye n'udakoramo. 

Ukwezi ku Ugushyingo Mukura yakumaze idatsinzwe none n'Ukuboza ikomerejeho

Mukura yahise ijya ku mwanya wa 8 n'amanota 17, inganya na Musanze FC Gorilla FC na Police FC. Marine FC ntihindura intebe, iracyari ku mwanya wa nyuma n'amanota 5 mu mikino 12. 

Abakinnyi ba Marine FC bifashe mu mayunguyungu birabacanga 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123443/mukura-yanyagiye-marine-fc-iyitoneka-mu-mayunguyungu-123443.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)