Muzehe Pele byavugwaga ko yapfuye yageneye ub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Edson Arantes do Nascimento w'imyaka 82 uzwi nka Pele, yakiniye ikipe y'igihugu ya Brazil. Muri iyi minsi ubuzima ntabwo bumworoheye, ndetse ejo hari n'amakuru yagiye hanze avuga ko ashobora kuba yitabye Imana ariko ataribyo. 

Uyu munyabigwi wahoze akinira ikipe y'igihugu ya Brazil akayitsindira ibitego 77 mu mikino 92, yageneye ubutumwa Neymar uheruka gusezererwa muri 1/4 cy'igikombe cy'isi akuwemo na Croatia kuri penariti, kandi Brazil ariyo yahabwaga amahirwe yo kugitwara. 


Neymar mu marira nyuma yo gusezererwa na Croatia

Pele abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati "Nakubonye ukura, nagiye nkwishimira buri munsi n'ubu nishimiye kuba twanganyije ibitego mu ikipe y'igihugu ya Brazil. Turabizi twese ko ibi birenze imibare, inshingano zacu nk'abakinnyi ni ugutanga imbaraga ku bakinnyi dukinana, abazaza ndetse n'abakunda umupira muri rusange. 

Kubw'amahirwe make ntabwo twishyimye, agahigo kanjye kari kamaze imyaka 50 ntawe uragakuraho ndetse nta n'umwe ubigerageza kugeza ubu ariko wowe wabikoze mwana wanjye. Ibyo byerekana ko ibyo wagezeho bihambaye cyane".


Neymar ari kumwe na Pele

Neymar w'imyaka 30 yanganyije ibitego na Pele, atsinda igitego cyiza Croatia ahita yuzuza ibitego 77 n'ubwo nyuma yatahanye amarira bitewe n'uko basezerewe kuri penariti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1. 

Pele yoherereje ubu butumwa Neymar kugira ngo amukomeze, dore ko biri no kuvugwa ko Neymar ashobora gusezera mu ikipe y'igihugu kandi akiri muto, bitewe n'uko yari yarishyizemo ko azatwara iki gikombe cy'isi none akaba yarasezerewe hakiri kare.







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123729/muzehe-pele-byavugwaga-ko-yapfuye-yageneye-ubutumwa-bukomeye-neymar-123729.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)