Nyuma y'igikombe cy'isi, imikino ya shampiyona yo mu bihugu bitandukanye yatangiye gukinwa. Kuri uyu wa Gatatu muri Ligue 1 Paris Saint-Germain yatsinze Strasbourg ibitego 2-1 bigoranye, kuko muri uyu mukino Neymar yabonye ikarita y'umutuku ku munota wa 62.Â
Ibitego bya Paris Saint-Germain byatsinzwe na Marquinhos ku munota wa 14 ndetse na Kylian Mbappe ku munota wa 4 w'inyongera, naho igitego cya Strasbourg cyabonetse ari Marquinhos witsinze ku munota wa 51.Â
Messi na Mbappe bagomba kongera gukinana n'ubwo umwe yatwaye undi igikombe cy'isi
Kylian Mbappe arangije gukina uyu mukino abanyamakuru bari benshi bashaka kumva icyo atangaza nyuma yo kubura igikombe cy'isi ku mukino wa nyuma, agitwawe na mugenzi we bakinana muri Paris Saint-Germain Lionel Messi.Â
Uyu mukinnyi w'imyaka 24 yagize ati"Njyewe na Lionel Messi tuzaba tumeze neza nagaruka mu ikipe, natsinze ibitego 3 nawe atsinda ibitego 2. Yakoze akazi ke muri Qatar, nanjye nkora akanjye. Mu ikipe ya Paris Saint-Germain dufite intego imwe, Â kandi ni turamuka dukoreye hamwe njye nawe ndetse na Neymar tuzakora ibintu byiza.Â
Akazi ke ni ukumfasha kugera kuri byinshi nkawe, yarabimbwiye kandi ndamwizeye. Buri gihe akunda kumbwira ko umupira woroshye, niba wabibonye nanjye niko mbifata ntabwo nakubita intoki zangaburiye kubera itangazamakuru. Lionel Messi mwigiraho ibintu byinshi, ikipe y'igihugu yacu n'iya Argentine twari turi ku rwego rumwe, ariko kubera Lionel Messi habamo itandukaniro. Akazi kanjye ni ukumwumva nta kibazo gihari".