Ntibaramenya ko Prince Kid yafunguwe? Jolly,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa burenga ibihumbi bwoherejwe n'abantu batandukanye, benshi bishimiye itaha rya Prince Kid ariko abo bakoranye mu cyumba kimwe yari yaranashyize mu ikipe itegura Miss Rwanda zagombaga gukurikira, baruciye bararumira.

Hashize amasaha macye Miss Iradukunda Elsa yerekanye ko anyuzwe n'ifungurwa rya Prince Kid, mu butuwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram yifashishije indirimbo 'Ibuye' ya Vestine na Dorcas mu gace baririmba bagira bati: ''Ibuye ryo kwizera yampaye ntiryari guhusha Goliyati, ntibyashoboka ko nangara kandi Data ari umwami''. 

Usibye Miss Elsa, Umuhoza Emma Pascaline waje mu icumi ba mbere bavuyemo Miss Rwanda nawe yerekanye ko anyuzwe no gutaha kwa Prince Kid yifashishije indirimbo 'Nubu Nihondi' ya Vestine na Dorcas. Hari n'amakuru avuga ko uyu mukobwa yanasuye Prince Kid aho yari afungiye.

Usibye aba, abandi bose babaye muri Miss Rwanda barimo Miss Jolly, Miss Muheto, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Ingabire Grace n'abandi babaye ba Nyampinga barimo Bahati Grace, Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane, Nishimwe Naomie baruciye bararumira.

Abantu benshi babigarutseho ku mbuga nkoranyambaga bibazwa niba haba hakiri kare kuri aba bakobwa kugira ngo bifurize uwari umuyobozi akaba na Boss wabo kugirwa umwere no gutaha. Ntibyadukundiye kuvugana n'umwe muri aba bakobwa babaye ba Miss Rwanda.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.


Miss Jolly wabaye Miss Rwanda 2016

Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w'imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha yashinjwaga byakozwe.

Ubwo icyemezo cy'urukiko cyatangazwaga kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yabanje kwibutsa abari mu cyumba cy'iburanisha uko iburanisha ryagenze, n'ibyaha uyu musore akurikiranyweho.

Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabirezweho n'abakobwa babiri bavuzwe hifashishijwe 'codes' bahawe, icyaha cya gatatu akaba yarakirezweho abakobwa babiri, ariko umwe arabihakana.

Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, ahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko izi nyandiko zidakwiye guhabwa agaciro, cyane ko zavuguruzanyaga n'ubuhamya bwatanzwe n'aba bakobwa.

Ibi byatumye Urukiko rutumaho abo batangabuhamya ngo rubiyumvire.

Iki gihe babiri mu bakobwa batatu bari batumweho, bavuze ko inyandiko ari izabo kandi bahamya ko yaba ibyo bavugiye mu iperereza cyangwa mu nyandiko basinyiye kwa noteri ari ukuri.

Uwa gatatu we yavuze ko ukuri kwe ari uko yavugiye imbere y'inzego zakoze iperereza yaba mu Bugenzacyaja ndetse n'Ubushinjacyaha.

Ishimwe Dieudonné yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.

Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.


Miss Muheto ubwo yatwaraga ikamba rya Miss Rwanda 2022

Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n'amajwi yafashwe.

Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y'undi muntu.


Miss Nimwiza Meghan 

Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk'ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry'umusore wasabaga urukundo ku mukobwa.

Ibi bigahuzwa n'inyandiko yakozwe n'uwamuregaga yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri.

Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge kuko ataherekejwe na raporo y'umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y'umusore n'inkurmi basabana urukundo.

Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid agizwe umwere, kuko ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso.

REBA IKIGANIRO PRINCE KID YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU AKIVA MURI MAGERAGERE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123447/ntibaramenya-ko-prince-kid-yafunguwe-jolly-muheto-nabandi-ba-miss-rwanda-baruciye-bararumi-123447.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)