Nyaruguru: Ubuso buto buhingwaho icyayi, butuma uruganda rudakora ku kigero gikwiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rw'Icyayi rwa Nshili-Kivu ruherereye mu karere ka Nyaruguru, Hakizayezu Marc avuga ko kutagira ubuso buhagije bwo guhingaho bituma batunganya 40% bya Toni 58 bakabaye batunganya ku munsi. Asaba ubuyobozi bw'Akarere kubaha ubutaka bugari kugirango uruganda rubashe gutunganya umusaruro ukwiye.

Uyu muyobozi w'uruganda, ibi yabisabye ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wahariwe umuhinzi w'icyayi. Ni umunsi wizihijwe ku nshuro ya mbere mu ruganda rwa Nshili-Kivu Tea Factory ruherereye mu murenge wa Nyabimata na Ruheru.

Icyayi cyamaze gutunganywa mu ruganda.

Yagize ati' Uruganda rwubakwa, rwubatswe rugomba gutunganya umusaruro ungana na Toni 58 ku munsi, ariko ntabwo ubu turabasha kuwugeraho kuko dukora ku kigero cya 40%. Umusaruro wacu nturazamuka cyane kuko ubuso dufite ntabwo bwakweraho uyu kusaruro watuma dutunyanya ibingana n'ubushobozi rwahawe rwubakwa'.

Akomeza avuga ko bakeneye ubutaka bwo guhingaho icyayi cyatuma uruganda rukora ku kigero rwubatswe rugomba gukoreraho. Ashimangira ko kugeza ubu umusaruro mucye babona, uboneka ku buso bwa Hegitari 1473 buhingwa n'uru ruganda hamwe na Koperative y'abahinzi b'icyayi ya COTHENK.

Yagize ati' Dufite ubuso bukiri buto kuko ubw' uruganda bungana na Hegitari 738  ndetse n'ubuso 735 buhingwa na Koperative ihuza abahinzi b'icyayi ya Cothenk igizwe n'abanyamuryango 2560. Dukeneye ubundi buso bwo kwaguriraho kuko haracyaboneka umusaruro mucye cyane. Akarere kadufashe tubone aho kwagurira kuko imbuto yo turayikora kandi igahabwa abayikeneye bagahinga'.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier yashimiye Perezida wa Repuburika Paul Kagame wabarinze inzara n'ubukene yari yarabaye ikibazo gikomeye ku baturage bari batuye mu cyahoze ari Komini Nshili mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Yibukije uruganda ko rukwiye gukomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry'umuhinzi n'umuturage uturiye uruganda, abizeza ubufatanye bwo kuzakorana n'abaturage mu kwagura ubuso buhingwaho icyayi ariko bigizwemo uruhare n'abaturage bakagihinga mu butaka bwabo, bityo bikazarinda ko hagira abazaka ingurane z'ikirenga kubera kwimurwa. Yabijeje kandi ko n'ibindi bibazo bazajya bahura nabyo ubuyobozi buhari ngo bafatanye kubibonera ibisubizo.

Kugeza ubu, igiciro cy'icyayi kigurwa n'uru ruganda cyamaze kuzamuka kuko muri 2008, uruganda rutangira cyaguraga amafaranga 86 ku kilo, muri uyu mwaka umuhinzi ukizanye ahabwa amafaranga 321 ku kilo kimwe.

Imirima y'icyayi.

Ubuyobozi bw'uruganda, buvuga ko hari igihe icyayi kibura ku isoko kubera ingano y'icyo bakora kidahagije. Buvuga kandi ko umusaruro ugenda uzamuka, kuko mu mwaka wa 2021 basaruye amababi mabisi toni 6,657,589, aho atunganijwe babonyemo Toni 1,750,434 ari nazo zapakiwe neza zikagurishwa ku isoko mpuzamahanga. Mu mwaka wa 2022 bavuga ko bazabona nibura umusaruro w'icyayi kijyanwa ku isoko ungana Toni Miliyoni 2. Kuri Hegitari bezaho Toni 5, ariko bafite intego yo kuzamura bakagera kuri Toni 7 kuri Hegitari imwe.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/12/19/nyaruguru-ubuso-buto-buhingwaho-icyayi-butuma-uruganda-rudakora-ku-kigero-gikwiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)