Okoko Godfroid yagizwe umutoza mushya w'ikipe ya Rutsiro FC asimbuye Haruna Ferouz watandukanye n'ikipe kubera umusaruro muke #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 nibwo umutoza Okoko Godfroid yatangiye imirimo mishya muri iyi kipe isanzwe ibarizwa mu karere ka Rutsiro ariko ikaba kuri ubu ibarizwa mu karere ka Rubavu.

Okoko Godfroid wigeze gutoza amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Mukura VS, La Jeunesse na Gicumbi aje gutoza iyi kipe nyuma y'igihe abarizwa mu gihugu cy'i Burundi aho asamzwe abarizwa.

Aje gusimbura Haruna Ferouz wamaze gutandukana n'iyi kipe bitewe n'uko umusaruro muri iyi kipe wakomeje kubura, kuko kuva uyu mutoza ayigezemo yakinnye imikino 11 atsindamo umukino umwe anganya indi mikino irindwi, uyu mutoza akaba yatsinzwe imikino itatu.

Uyu mutoza Ferouz watandukanye na Rutsiro FC abaye umutoza wa mbere utandukanye n'ikipe ya hano mu Rwanda mu kiciro cya mbere muto uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023, gusa si uyu gusa utari mukazi hano mu Rwanda kuko Adil Eraddi Muhammed atari mu nshingano zo gutoza APR FC kuko yarahagaritswe.

Ikipe ya Rutsiro yatandukanye na Ferouz imusimbuza Okoko Godfroid irimo kwitegura gukina na Police FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda ahp izakinira i Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022.

The post Okoko Godfroid yagizwe umutoza mushya w'ikipe ya Rutsiro FC asimbuye Haruna Ferouz watandukanye n'ikipe kubera umusaruro muke appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/okoko-godfroid-yagizwe-umutoza-mushya-wikipe-ya-rutsiro-fc-asimbuye-haruna-ferouz-watandukanye-nikipe-kubera-umusaruro-muke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=okoko-godfroid-yagizwe-umutoza-mushya-wikipe-ya-rutsiro-fc-asimbuye-haruna-ferouz-watandukanye-nikipe-kubera-umusaruro-muke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)