Pelé ufatwa nk'umwami wa ruhago yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, ufatwa nk'umukinnyi mwiza Isi yagize, yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 8, inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2022.

Yari amaze iminsi afite ikibazo cy'impyiko ndetse n'udusabo tw'intanga.

Pelé muri Nzeri 2021 yabagiwe mu bitaro bya Albert Einstein muri Sao Paulo kugira ngo akurwe ikibyimba mu mara ye nyuma y'uko cyari kimaze kugaragara mu bizamini bisanzwe. Yongeye koherezwa mu bitaro mu mpera z'Ugushyingo 2022 akaba ari na ho yaririye iminsi mikuru.

Umukobwa we, Kely Nascimento wakomezaga kubwira abantu iby'uburwayi bwa se, ni we watangaje ko se yapfuye kuri uyu wa Kane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati "icyo tugomba gukora ni ukugushimira. Turagukunda ubuziraherezo. Ruhukira mu mahoro. "

Ibitaro byemeje ko Pelé yitabye Imana nyuma y'uko bimwe mu bice by'umubiri bitari bigikora kubera ko kanseri y'amara yari yamaze gukwira ahantu henshi.

Pelé akaba yari afite amateka yo kuba umukinnyi rukumbi wegukanye ibikombe by'Isi 3; 1958, 1962 na 1970.

Pelé yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/pele-ufatwa-nk-umwami-wa-ruhago-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)