Perezida Kagame yagarutse cyane ku kibazo cya RDC mu ijambo risoza umwaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda kwihangana no kudatezuka bagaragaje muri 2022, abasaba gukomerezaho mu mwaka mushya wa 2023.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, yashimiye Abanyarwanda uko babashije gukemura ibibazo ndetse abasaba kudatezuka muri 2023.

Yagize ati 'Twashoboye gukemura ibibazo biremereye harimo n'icyorezo cya Covid-19, twatangije icyiciro cya kabiri cy'Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n'ingaruka za Covid-19 none ubukungu bw'igihugu cyacu bwarazamutse cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka.'

Yakomeje ati 'Tuzaba dusigaje umwaka umwe gusa ngo dusoze gahunda ya Guverinoma y'Imyaka 7, twateye intambwe ishimishije, biradusaba kudatezuka n'imbaraga kugira ngo tugere ku ntego twihaye.

Umubano hagati y'igihugu cyacu n'ibindi byo mu karere ni mwiza kandi tumaze kugera ku bindi byinshi byiza ariko havutse n'ibindi bibazo bisaba ko tubikurikirana cyane cyane ibijyanye n;umutekano mu baturanyi bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

Umukuru w'Igihugu yashimiye Abanyarwanda ku ruhare rwabo mu itegurwa ry'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zikoresha Ururimi rw'Icyongereza, CHOGM, u Rwanda rwakiriye muri Kamena 2022 hamwe n'ibindi bikorwa byagenze neza.

Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko umwaka wa 2023 uzaba uw'amahoro mu Karere u Rwanda ruherereyemo kugira ngo iterambere rigerweho.

Yashimye gahunda z'akarere zigamije gukemura ibibazo by'umutekano muke muri RDC, zirimo iyobowe na Perezida wa Angola, uw'u Burundi ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya.

Mu gihe imyitwarire y'Umuryango Mpuzamahanga muri iki kibazo idahindutse, Perezida Kagame yavuze ko atabona ko hari umusaruro izi gahunda zizatanga.

Ati 'Birababaje kuba Umuryango Mpuzamahanga wemeza ko ushyigikira ibikorwa by'amahoro, hanyuma bikarangira ugize uruhare mu bikorwa bitesha agaciro gahunda zashyizweho n'akarere.'

Perezida Kagame yavuze ko gushinja u Rwanda ibibazo bya RDC ari ikinyoma cyambaye ubusa, gikwirakwizwa n'ababa barengera inyungu zabo, bagakora ibishoboka byose ngo banezeze Guverinoma ya Congo, ku buryo iyo mikorere yabo irangira igize ingaruka ku baturage aho kubarengera.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubangamiwe no kuba FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ifatanya n'Ingabo za Leta ya Congo, hanyuma ikagaba ibitero ku Rwanda.

Ati 'Nta gihugu na kimwe gishobora kwemera ibi, u Rwanda ntiruzigera rubyemera nk'ibintu bisanzwe, ruzahora iteka rusubiza kuko umutekano wacu ari ingenzi.'

Yagarutse kandi ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC irenga 100 irimo FDLR, iteza umutekano muke ku basivile bo muri Congo no mu Rwanda, kandi ko impamvu iki kibazo kitarangira, ari uko Leta ya Congo yo ubwayo idafite ubushake bwo gusigasira umutekano ku butaka bwayo.

Ati 'Ese u Rwanda rukwiriye kwirengera imikorere idahwitse y'iki gihugu?'

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko umwaka utaha wa 2023 uzagenda neza, ko umutekano w'igihugu uzaba nta makemwa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yavuze-ku-kibazo-cya-rdc-mu-ijambo-risoza-umwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)