Muri ibi bihe by'iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, yifurije ingabo z'igihugu n'abandi bagize inzego z'umutekano n'imiryango yabo, umwaka mushya muhire wa 2023.
Perezida Paul Kagame yashimye umuhate, ikinyabupfura n'ubunyamwuga byaranze abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda mu 2022 ndetse yihanganisha imiryango n'inshuti z'abaguye ku rugamba muri uyu mwaka.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa bwo kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 yageneye abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda.
Perezida Kagame yasabye ingabo ziri mu butumwa mu mahanga gukomeza kubera u Rwanda ba Ambasaderi beza no gukomeza kurinda indangagaciro ziranga abasirikare b'u Rwanda.
Perezida Kagame Kagame yavuze ko yifuza gushimira byimazeyo ingabo kubera ukuntu zateye igihugu ishema.
Yavuze ko bitoroshye gusiga imiryango yabo muri iki gihe bityo u Rwanda rubashimira ubwo bwitange.
Yavuze ko intangiriro za 2023 ari umwanya mwiza wo kongera umuhati wabo mu kurinda igihugu ibitero byose,bigatuma u Rwanda rutera imbere mu bukungu n'iterambere kuri bose.
Yasoje abifuriza umwaka mushya muhire.