Perezida Kagame yabwiye abaturage bo ku mipaka iri aho u Rwanda ruhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuryama ntacyo bishisha kuko umutekano wabo ucunzwe neza.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro za Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w'Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.
Umukuru w'Igihugu mu ijambo rye yagarutse by'umwihariko ku mubano w'u Rwanda na RDC umaze igihe waratokowe ahanini bishingiye ku birego abaturanyi badahwema kwegeka ku Rwanda bavuga ko rutera inkunga M23 ndetse rukora ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro butemewe.
Ibihugu byombi byongeye kurebana ay'ingwe ahanini nyuma y'uko M23 yongeye gusubukura imirwano mu ntangiriro z'uyu mwaka.
M23 ishinja Leta ya RDC kwirengagiza amasezerano y'amahoro bagiranye no gukomeza gutoteza abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.
Kuva icyo gihe, Abanye-Congo batangije intambara y'amagambo ku Rwanda, barugaragaza nk'ururi ku ruhembe y'intambara zayogoje igihugu cyabo ariko rwo rukabihakana.
Byageze aho hatutumba n'umwuka w'intambara ahanini bitewe n'ubushotoranyi RDC yakoze ku butaka bw'u Rwanda burimo ibisasu byarashwe mu Birunga.
Muri Nyakanga 2022, Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, na we yunze mu ryabo, aburira u Rwanda ko mu gihe rwakomeza gufasha M23, igihugu cye kizarugabaho intambara.
Yabwiye Financial Times ko imyitwarire y'u Rwanda ku gihugu cye ikomeje n'intambara 'yashoboka'.
Ati 'Ubushotoranyi bw'u Rwanda nibukomeza, ntituzicara ngo turebere. Ntituri ibigwari, nta gushidikanya na guto ko u Rwanda rudashyigikiye M23, turashaka amahoro ariko nidukomeza gusunikwa tuzagera aho dufata umwanzuro.'
Icyo gihe, Perezida Tshisekedi yashimangiye ko afite amakuru yizewe ko u Rwanda ruri muri RDC ndetse arushinja gushaka gusahura umutungo kamere wayo.
Perezida Kagame yavuze ku muyobozi ushaka kwitwaza ko afite amatora mu mwaka utaha, akitwaza u Rwanda nk'impamvu y'ibitagenda neza mu gihugu cye, amugira inama yo gushaka urundi rwitwazo.
RDC iyobowe na Tshisekedi [uziyamamariza manda ya kabiri] ni yo ifite amatora mu mwaka utaha, ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023.
Perezida Kagame yasabye RDC ko u Rwanda rwatanga umusanzu mu gukemura ibibazo by'umutekano muke biterwa na FDLR igizwe n'abasize bakoze Jenoside ariko yo ikabyanga.
Yavuze ko mu gihe FDLR yakomeza kurasa ku butaka bw'u Rwanda, nta bundi butumire azasaba.
Ati 'Muzi ibivugwa ko ubusugire bwa Congo bugomba kubahwa? Ndabyemera. Ariko n'ubusugire bw'u Rwanda bugomba kubahwa. Kandi ubusugire bw'igihugu si ukuba umusirikare yakwinjira ku butaka bwacyo, ahubwo ni ibyo wakorera no ku butaka bwawe. Niba urashe ku butaka bw'u Rwanda [aho waba uri hose] ni ubudahangarwa bwabwo buvogerewe. Ntituzavogera ubudahangarwa bw'igihugu icyo aricyo cyose, ariko twizera ko ibyo na byo bigomba kubahirizwa kuri twe.''
Perezida Kagame yijeje abaturage bo hafi y'imipaka ko batuza kuko umutekano wabo.
Yakomeje ati 'Abantu baturiye hafi y'umupaka, bashobora kuryama mu ijoro bazi neza ko bafite umutekano. Bitabaye ibyo, tuzatuma undi muntu arara amajoro menshi adasinziriye.''
Mu bihe bitandukanye, abasirikare ba RDC bakoze ubushotoranyi ku Rwanda aho bagerageje kwinjira ku butaka bwarwo i Rubavu ariko bagakumirwa batarahungabanya umutekano.
Ibiheruka ni ku wa 19 Ugushyingo 2022, ubwo umusirikare wa RDC yinjiye ku butaka bw'u Rwanda arasa amasasu ane aho Abasirikare b'u Rwanda baba bari ku burinzi hafi ya Petite Barrièrre ariko mu kwirwanaho bakamurasa kuko yari yambutse umupaka uhuza ibihugu byombi nko muri metero 50, yarenze agace katagira nyirako.
Umukuru w'Igihugu yibukije ko ibijyanye n'intambara azi neza ibibi byazo ariko yifuza kuba mu mahoro.
Ati 'Nzi ibijyanye n'intambara, niba ushaka kubimenya uzaze nkubwire. Nzi ububi bwayo, kandi niba hari ikintu cyiza wakwifuza kugira, nta kirenze amahoro.'
Perezida Kagame yagaragaje ko ibikorwa na RDC ari ugushaka gufata u Rwanda nk'insina ngufi buri wese yatemaho urukoma nyamara ari igihugu gifite ubusugire kandi gikwiye kubyubahirwa.
Perezida Paul Kagame avuga ko ikibazo cya Congo kireba abanyekongo ubwabo ariko kandi bidakwiye kukegeka ku bandi ku buryo byagera aho batekereza intambara ku Rwanda.
The post Perezida Kagame yibukije Tshisekedi wa RDC ko u Rwanda atari insina ngufi appeared first on FLASH RADIO&TV.