Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy'umutekano muke mu gihugu cye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022, i Washington muri Amerika hateraniye inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ikaba yari igamije kurebera hamwe uko umutekano wagaruka mu burasirazuba bwa Kongo.

Icyatunguye benshi ni uko Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi atagaragaye muri iyo nama, nk'aho iby'umutekano w'igihugu cye bitamureba. Amakuru atugeraho aravuga ko ubwo bagenzi be bari mu nama, we yari ariho asinyana n'amasosiyete yo muri Amerika,  amasezerano arebana n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Kongo.

Mbere y'iyo nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya, William Ruto wa Kenya, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi na Perezida Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi yari yahuye na Anthony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amarika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, wamwihanangirije, amusaba guhagarika inkunga Leta ya Kongo itera imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ndetse akanashyira akadomo ku mvugo zibiba urwango, cyane cyane  izibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi. 

Perezida Tshisekedi ntakibasha guhisha ko akorana n'abajenosideri ba FDLR, dore ko yanivugiye ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda. Ibi byanemejwe n'abarwanyi ba FDLR umutwe wa M23 wafatiye ku rugamba, bakaba baraneretswe itangazamakuru mpuzamahanga, biyemerera ko bafatanya ku rugamba n'igisirikari cya Kongo, FARDC. Ese Tshisekedi ntiyaba yarakwepye  bagenzi be bo mu karere, ngo batamugayira imvugo nyandagazi akoresha yibasira mugenzi we w'u Rwanda, bakanamubaza impamvu agaragaza ubushake buke mu kugarura amahoro n'umutekano muri Kongo?

Tugarutse ku nama y'Abakuru b'Ibihugu byo muri aka karere, twamenye ko  yashojwe hasabwe ko impande zishyamiranye muri Kongo zishyira mu bikorwa imyanzuro y'inama yabereye i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022 , irimo isaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi, imitwe y'abanyamahanga iri muri Kongo nka FDLR, igataha mu bihugu byabo. Abasesenguzi bo bakomeje guhamya ko bigoranye ko iyi myanzuro ishyirwa mu bikorwa, ahanini kubera ubushake buke bw'ubutegetsi bwa Kinshasa.

 

 

The post Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy'umutekano muke mu gihugu cye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-kongo-felix-tshisekedi-yakwepye-inama-yigaga-ikibazo-cyumutekano-muke-mu-gihugu-cye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-kongo-felix-tshisekedi-yakwepye-inama-yigaga-ikibazo-cyumutekano-muke-mu-gihugu-cye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)