Polisi yafashe abakewaho kwicisha imbunda umuvunjayi n'umushoferi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafashe abagabo babiri bakekwaho kwicisha masotera [imbunda nto]abarimo umuvunjayi ndetse n'umushoferi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru,Polisi y'u Rwanda yavuze ko abafashwe ari Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves.

Bakekwaho kwica Mujyambere Idris w'imyaka 49 mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w'imyaka 45, kuwa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda (Pistol).

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Mujyambere wari umuvunjayi mu Mujyi wa Kigali yiciwe aho yari atuye mu gihe Kayitare wari umushoferi mu Mujyi wa Kigali, yashutswe akajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo akaba ariho yiciwe n'imodoka ye ikibwa.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati "Iperereza riracyakomeje."

IGIHE kivuga ko amakuru cyahawe n'abaturanyi ba Kayitare Jean Pierre avuga ko nyuma y'uko uyu mugabo yishwe abakoze ubwo bwicanyi bahise bamujyana nijoro mu irimbi ryo mu Rugarama bishyura abazamu baririnda amafaranga ibihumbi 200Frw, baramushyingura.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane byaturutse ku muturage wanyuze hafi y'iryo rimbi saa sita z'ijoro, akabona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z'umutekano.

Uwitwa Habimana Jules yagize ati "Baramwishe bagura isanduku bamushyiramo bajya kumushyingura mu Rugarama saa sita z'ijoro noneho haza kunyura umuturage abona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z'umutekano azibwira ko abonye abantu bari gushyingura umuntu nijoro kandi ubusanzwe bashyingura ku manywa."

Yakomeje avuga ko inzego z'umutekano bucyeye bwaho zahise zijya kubigenzura zisanga umuntu washyinguwe yarishwe kuko yari anafite ibikomere.

Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati "Baramwishe bishyura abazamu ibihumbi 200 Frw baramushyingura, gusa ikibabaje ni uko n'imodoka yatwaraga yahise iburirwa irengero."

Hari undi wagize ati "Yaraje ajya kwaka boss imodoka amubwira ko abonye ikiraka aragenda, undi aramutegereza umunsi wose yamuhamagara telefone nticemo, buracya telefone nabwo ntiyacamo naho abantu bamukodesheje bahise bamwica bajya kugura irimbi mu Rugarama bahita bamushyingura."

Umuyobozi wa sosiyete ishyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, Uwimbabazi Charles, yemeye iby'aya makuru, avuga abazamu batatu bakekwa batawe muri yombi ndetse hagikorwa iperereza.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafashe-abakewaho-kwicisha-imbunda-umuvunjayi-n-umushoferi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)