Prince Kid yasohokanye na Iradukunda Elsa ari gusabwa kugira umugore byihuse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagaragaye bari kumwe n'inshuti zabo mu gitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022.

Nkuko amashusho yafashwe na IGIHE abigaragaza,aba bombi bari bahawe ibyicaro biri mu myanya y'icyubahiro, aho biba bigoye kuhafata ifoto cyangwa amashusho cyane ko baba bakingirijwe n'ibirahure.

Icyakora uko umuziki wazamukaga niko nabo bikozaga ibicu bakabyina, ibyatumye abanyamakuru batangira kubatungaho camera.

Prince Kid na Iradukunda Elsa bari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga,kuko benshi bari gusaba uyu musore w'imyaka 34 guhita ashaka Iradukunda Elsa kuko yamurwaniye ishyaka mu gihe yari mu bibazo.

Abavuga ibi babishingira ku nkuru zavuzwe ubwo Prince Kid yari agitabwa muri yombi, hakaba haragiye hanze amakuru yahamyaga ko uyu mukobwa yakubise hirya hino ngo amushakire abatangabuhamya bamushinjura ndetse bakanaboneka.

Ibi byanatumye Iradukunda atabwa muri yombi icyakora aza kurekurwa n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/prince-kid-yasohokanye-na-iradukunda-elsa-ari-gusabwa-kugira-umugore-byihuse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)