Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'Amaguru mu Rwanda izwi nka Primus National League irakomeza kuri uyu wa gatanu ndetse no kuwa gatandatu, cyane umukino utegerejwe ni uhuza Rayon Sports na APR FC.
Duhereheye ku mikino ikinwa kuri uyu wa gatanu, ikipe ta AS Kigali irakira ikipe ya Gorilla FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino uri bukinwe guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye.
Undi mukino utegerejwe kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Marines FC ibarizwa mu karere ka Rubavu irakira ikipe ya Sunrise FC yo ibarizwa mukarere ka Nyagatare, ni umukino ubera kuri Sitade ya Rubavu guhera saa cyenda zuzuye.
Umukino utegerejwe n'abakunzi ba ruhago nyarwanda, ni uzaba kuri uyu wa gatandatu uzahuza Rayon Sports izakira APR FC guhera saa cyenda zuzuye ukazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Usibye kuba uyu mukino ubwawo uba utegerejwe n'abatari bake bitewe n'ihatana ry'impamde zombi haba guhera mu bakinnyi, abatoza ndetse n'abafana hakanabaho ubwiza bw'umukino bitewe nibibera mu kibuga.
Agaciro k'uyu mukino kagaragazwa n'ibiciro byawo cyane cyane kuri iyi ncuro ko ahasanzwe h'amafaranga make ni ibihumbi bitanu by'amanyarwanda, ndetse n'ibihumbi ijana kubazaba bari kubarizwa mu kiciro cy'imyanya y'Abanyacyubahiro.
Nk'uko Rayon Sports yabitangaje kwinjira ahatwikiriye ho ni amafaranga ibihumbi icumi by'Amafaranga y'u Rwanda ndetse n'ibihumbi mirongo itatu mu myanya yegeranye n'iyo mu cyubahiro.
Uko imikino y'umunsi wa 14 wa Primus National League iri bukinwe:
Kuwa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2022:
AS Kigali vs Gorilla FC
Marines FC vs Sunrise FC
Kuwa gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza 2022:
Rayon Sports vs APR FC
Rutsiro FC vs Gasogi United
Musanze FC vs Bugesera FC
Rwamagana City vs Kiyovu SC
Mukura VS vs Police FC
Espoir FC vs Etincelles FC
The post Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y'icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL appeared first on RUSHYASHYA.