Rayon Sports y'abagore yatangiye shampiyona inyagira Gatsibo ibitego 16-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore iheruka gushingwa yatsinze ibitego 16-0 Gatsibo WFC bakinnye ku munsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe n'abakinnyi 9 barimo umwe watsinze bitanu wenyine.

Ibi bitego byatsinzwe na Imanizabayo Florence watsinze 5,Divine,Uwamariya Diane na Muhoza buri umwe atsinda ibitego 2 mu gihe abarimo Gikundiro,Valentine,Rosine,Araza na Pascaline bashyizemo igitego kimwe buri umwe.

Mbere y'uko umwaka w'imikino 2021/2022 urangira,amakipe yose y'ibigugu mu Rwanda yiyemeje gushinga amakipe y'abagore ariko bihurirana n'uko Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yavuze ko mu 2023 nta kipe izakina amarushanwa yayo idafite ikipe y'abagore.

Ibi byatumye amakipe atekereza Kabiri, maze amwe ahita atangira kurambagiza abakobwa bakina umupira w'amaguru mu rwego rwo kwitegura hakiri kare.

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwahise butangiza gahunda yo gushaka abakobwa bakina ruhago ndetse banatangiza imyitozo y'iyo kipe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-y-abagore-yatangiye-shampiyona-inyagira-gatsibo-ibitego-16-0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)