Ruhango : Umukobwa yabyaye umwana amushyingura ari muzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyina w'Uyu mukobwa avuga ko atari azi ko umwana we yabyabye ko yabimenye ahinguye ndetse akavuga ko muramukazi w'uyu mukobwa nawe agiye kujya kuri Polisi kumurega nawe agakurikiranwa kuko ariwe wamufashij kubyara .

Uyu mukobwa bivugwa ko aheruka kujya kwipimisha kwa muganga, bamutuma uwayimuteye yanze kumuherekeza ahita afata umwanzuro wo kubyarira mu rugo mu ibanga .

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari abyaye ubwa Kabiri dore ko asanzwe afite undi mwana yari acukije ari naho bahera bibaza impamvu yaba yamuteye gukora ibi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byimana , Mutabazi Patrick , yabwiye TV1 ko uyu mukobwa yahise ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha kuri Station ya Byimana.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y'uko biketswe ko uyu mukobwa yabyaye abajyana b'ubuzima bamukurikiranye bagasanga koko yabyaye ariko abanza guhakana nyuma aza kubyemera anerekana aho yamutabye.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umukobwa-yabyaye-umwana-amushyingura-ari-muzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)