Rwatubyaye Abdul azagaruka mu kibuga umwaka utaha, ashobora kongera kubagwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yemeje ko kapiteni w'iyi kipe atari mu bakinnyi azakoresha muri uku kwezi k'Ukuboza 2022 ko ahubwo bamutegereza umwaka utaha.

Rwatubyaye Abdul aheruka mu kibuga tariki ya 14 Nzeri 2022 mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Rwamagana City 2-0, akaba wari umukino wa kabiri wa shampiyona yari akiniye iyi kipe, ni nyuma y'umukino bari batsinzemo Police FC 1-0.

Ni kenshi abakunzi b'iyi kipe bagiye bibabaza igihe uyu myugariro usanzwe ari kapiteni w'iyi kipe azagarukira mu kibuga.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yeruriye abakunzi b'iyi kipe ko uyu myugariro bagomba kumutegereza mu mwaka utaha.

Ati 'Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi tuzagarura mu kwezi kwa Mbere cyangwa mu kwezi kwa Kabiri, muri uku kwezi k'Ukuboza nibaza ko tutari kumwe.'

Rwatubyaye Abdul yagarutse muri Rayon Sports muri Kanama 2022 avuye muri FC Shkupi yo muri Macedonia, ni nyuma y'imvune y'agatsintsino yagize ayatumye amara igihe adakina akaba ari na yo yongeye kumugaruka muri Rayon Sports, amakuru avuga ko ashobora kongera kubagwa.

Rwatubyaye azagaruka mu kibuga umwaka mutaha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-azagaruka-mu-kibuga-umwaka-utaha-ashobora-kongera-kubagwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)