Sandra Teta yateguje igitaramo muri Uganda bitangaza benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Weasel, abinyujije ku rubuga rwa Snapchat yemeje ko agiye kujya mu Mujyi wa Kampala mu minsi ya vuba.

Agiye muri gahunda y'ibirori yateguye bizaba ku wa 14 Ukuboza 2022 mu kabari kitwa B. Club, kamwe mu dukunzwe mu Mujyi wa Kampala muri iyi minsi.

Mu babonye iyi nteguza bamwe batunguwe n'uyu mwanzuro yafashe wo guubira muri Uganda aho bamwe bavuze ko bishobora kumuviramo ibindi byago bitewe nuko yaje atameranye neza n'umugabo we.

Sandra Teta aheruka muri Uganda muri Kanama 2022 nyuma yo kugirana ibibazo n'umugabo we Weasel wamamaye muri Goodlyfe, byatumye agarurwa i Kigali n'abana be.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Teta yari yerekeje mu ruhando rwo gutegura ibitaramo mu Mujyi wa Kampala, nyuma yo kubengukwa n'abayobozi b'akabari kitwa Hideout Lounge Bar & Restaurant.

Yahise yigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu kuva yagera i Kampala, aho yagiye ategura ibitaramo byiswe 'Boss Lady Wednesday' n'ibya 'Kigali Nation'.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandra-teta-yateguje-igitaramo-muri-uganda-bitangaza-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)