Shampiyona irakomeza AS Kigali yesurana na Kiyovu Sports, agashya ku mukino wa APR FC na Gasogi United #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2022-23 izakomeza ku munsi w'ejo aho abazareba umukino wa APR FC na Gasogi United bashyizwe igorora.

Azaba ari umunsi wa 12 wa shampiyona uzatangira ejo ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022.

Iyi mikino izabimburirwa n'umukino wo Gasogi United izakiramo APR FC saa 19h00' kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Abazareba uyu mukino bakaba bashyizwe igorora aho bazazanirwa Screen muri Stade babe bareberaho umukino w'igikombe cy'Isi uzahuza Uruguay na Ghana uzaba saa 17h, ni mbere y'umukino wa APR FC na Gasogi United.

Undi mukino utegerejwe na benshi ni uwo AS Kigali izakiramo Kiyovu Sports ku wa Gatandatu saa 15h00' kuri Stade ya Kigali.

Gahunda y'umunsi wa 11

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

Gasogi United vs APR FC
Marines FC vs Mukura VS

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

AS Kigali vs Kiyovu Sports
Sunrise FC vs Espoir FC
Rutsiro FC vs Police FC

Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

Musanze FC vs Rwamagana City
Rayon Sports vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Gorilla FC

AS Kigali izesurana na Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-irakomeza-as-kigali-yesurana-na-kiyovu-sports-agashya-ku-mukino-wa-apr-fc-na-gasogi-united

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)