Shania Twain wakunzwe mu ndirimbo z'Urukundo yavuze akaga yahuye nako akiri umwana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi "Shania Twain" uri mu beza isi yagize kuva muri za 90, yatangaje ko yahoze yakuze ahisha cyane amabere ye kugira ngo yirinde ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorerwaga n'umugabo wa kabiri wa nyina ubwo yari akiri umwangavu.

Uyu muhanzikazi w'umunya Canada, ufite imyaka 57, yavuze ku bwana bwe bwari bugoye, akurira mu bukene muri Ontario hamwe na barumuna be bane babana na mama we Sharon na se wa kabiri, Jerry Twain, bahawe uburenganzira bwo kubarera mu buryo bwemewe n'amategeko.

Mu rwego rwo guhangana n'ihohoterwa ryaturukaga ku miterere ye n'irishingiye ku gitsinda,Shania yasobanuye mu kiganiro ko yageragezaga gukora ibishoboka byose kugira ngo atagaragara mu nzu.

Shania aganira n'ikinyamakuru The Sunday Times, yagize ati: 'Narihishaga kandi nkanahisha amabere yanjye. Nambaraga amasutiye mato cyane kuri njye, kandi nkambara 2, kugira ngo ntagaragara nk'umukobwa.Byanyoroherezaga kugenda ntamenyekanye.

Kuko mana yanjye,byari biteye ubwoba,ntabwo ugomba kuba umukobwa mu nzu yanjye.

Yakomeje asobanura ko ibyo byakomeje mu gukura kwe ndetse ngo avuye mu rugo yabibonye ahantu henshi.

Madamu Shania Twain yavuze ko yatangiye guhohoterwa ku myaka 10.

Shania ntabwo azi se wamubyaye.Uyu mugabo wa kabiri washakanye na nyina,witwa Jerry na nyina Sharon bapfuye bazize impanuka y'imodoka mu 1987.

Uyu muhanzikazi azwi mu ndirimbo zizwi nka "Any Man of Mine" ,"Forever and for always","You're Still the One", "From This Moment On", "That Don't Impress Me Much" and "Man! I Feel Like a Woman!".



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/shania-twain-wakunzwe-mu-ndirimbo-z-urukundo-yavuze-akaga-yahuye-nako-akiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)