Visi Perezida w'Inteko Ishinga amategeko, umutwe w'abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana,yavuze ko abayobozi bakwiye kumva ko ari intumwa za rubanda, ko hari abantu benshi babareberaho baba abaturage babatoye ndetse n'imiryango yabo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye IGIHE nyuma yo kwegura kwa Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko aho bivugwa ko yafunzwe kuri Noheli nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze.
Yagize ati "Ubundi abadepite ni abaturage b'intore, batoranyijwe n'abandi. Bakwiye kuba bandebereho. Natwe dufite urwego rukurikirana imyitwarire yacu, ariko nyine abantu bakaba abantu. Abayobozi bakwiye kumva ko bagomba kuba bandebereho, kandi bakabareberaho mu byiza, ntabwo ari mu bibi."
Depite Kamanzi yabaye Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri, ku mpamvu zifitanye isano n'ubusinzi.
Aje akurikira Mbonimana Gamariel na Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin, we wagaragaye mu mashusho yafashwe n'abapolisi, atwaye imodoka yasinze
Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize yakomoje ku mudepite wanyoye inzoga ariko abapolisi bakamureka kubera ko afite ubudahangarwa, ibintu yavuze ko bitumvikana.
Yagize ati "Bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite, bamufashe nk'inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu."
Icyo gihe hari ku wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu, nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk'iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.