Skol imenyerewe mu bikorwa bya Siporo itera inkunga Rayon Sports, yishyuriye 596 Mituelle de Sante (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nka kimwe mu bikorwa byarwo bigamije gufasha umuryango Nyarwanda kurushaho kugira ubuzima bwiza, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Skol Brewery Ltd (SBL), rusanzwe rumenyerewe muri Siporo nk'umuterankunga wa Rayon Sports, rwatanze ubwisungane mu kwivuza 'Mutuelle de Santé' bw'umwaka wa 2022/23 ku bantu 596 batishoboye.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya yo kiri mu Nzove ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukuboza 2022.

Abantu 596 bo mu miryango 123 bahawe ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka wa 2022/23 ni abaturiye aho SKOL ifite ibikorwa byayo mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge kari muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

Buri mwaka, kuva mu myaka ine ishize, SKOL itanga ubwishingizi mu kwivuza kuri imwe mu miryango itishoboye, ndetse kuri ubu imaze gufasha abagera ku 2500.

Abaturage bahawe ubu bwisungane, bashimiye uru ruganda uburyo rubazirikana, na bo bemeza ko ahasigaye ari ahabo mu kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu kuko ubuzima bwabo bushinganye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace, yavuze ko kuba abaturage bahabwa ubu bwisungane mu kwivuza n'uruganda rwa SKOL ari amahirwe bagize.

Ati 'Tubibona nk'amahirwe abaturage b'aka Kagari ka Nzove ndetse n'abaturiye uru ruganda rwa SKOL bafite, kugira uruganda nk'uru rwenga inzoga uko tubizi, ariko rukanatekereza ku mibereho y'abaturage cyane abatishoboye.'

Ivan Wulffaert uyobora Uruganda rwa SKOL, yavuze ko igikorwa nk'iki kigamije gufasha abatishoboye no gufasha umuryango Nyarwanda kubaho neza.

Ati 'Ubu ni umwaka wa gatanu dushyigikira abaturanyi bacu ba hano ku ruganda tubaha Mutuelle de Santé. Impamvu tubikora ni uko twumva ko kuba turi hano bikwiye kugira umumaro kandi abatishoboye hari icyo tubagomba.'

Umuyobozi w'uru ruganda yongeyeho ko mu mwaka utaha bazongera umubare w'abo baha ubu bwisungane mu kwivuza ndetse hakiri ibindi bintu byo gukora muri aka gace.

Kuri ubu, gutanga ubwisungane mu kwivuza mu Kagari ka Nzove bigeze kuri 92%.

Uretse gutanga ubwisungane mu kwivuza, uru ruganda rwagiye rugira kandi uruhare mu bindi bikorwa bizamura Abanyarwanda birimo kugurira impuzankano abana biga ku Ishuri ribanza rya Nzove no gutanga ibiribwa [umuceri] ku baturage bamwe ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyarakajije umurego. Hari kandi guha akazi abatuye hafi y'uru ruganda bangana na 60% by'abakozi bayo [bagera muri 300],

Mu bindi bikorwa harimo kuba uru ruganda rwarahaye Guverinoma y'u Rwanda inkunga y'udupfukamunwa n'amafaranga mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19, umushinga wa SKOL FXB Village wamaze imyaka itatu ufasha imiryango 60 (abantu 434) mu kwikura mu bukene;

Gahunda yo kwimenyereza umwuga mu gihe cy'amezi atandatu ku banyeshuri beza basoje Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, gutanga 'bourse' ku bana b'abakozi ba SKOL, gushyigikira Umuryango utari uwa Leta wa Gira Impuhwe ufasha abatishoboye n'imiryango ifite abarwayi b'agakoko gatera SIDA, kugira uruhare mu iyubakwa ry'ibibuga n'amarushanwa muri Kaminuza ya UTAB, n'ibindi.

Umuyobozi w'akagari ka Nzove, Kabasha Ignace yashimiye uru ruganda
Ivan Wulffaert umuyobozi wa Skol, avuga ko umwaka utaha umubare bazawuzamura
Abaturage bari bahari ari benshi
Bishyuriye Mituelle imiryango itifashije
Bafashe ifoto y'urwibutso



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/skol-imenyerewe-mu-bikorwa-bya-siporo-itera-inkunga-rayon-sports-yishyuriye-596-mituelle-de-sante-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)