Ubufaransa bwasezereye Ubwongereza butera intambwe igana ku kwisubiza igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Ubufaransa ikomeje kwerekana ko ishaka kwisubiza igikombe cy'isi nyuma yo gutsinda Ubwongereza muri 1/4 cy'irangiza ibitego 2-1 igahita ikatisha itike ya 1/2.

Mu mukino w'ishyiraniro waranzwe no kwigaragaza kw'abakinnyi bakiri bato b'Ubwongereza,ikipe y'Ubufaransa yakoze ibisabwa itsinda umukino ndetse igera muri 1/2.

Olivier Giroud yatsindiye Ubufaransa igitego cy'intsinzi mu gihe Harry Kane yahushije penaliti y'ingenzi yari gutuma Ubwongereza bwishyura ariko byarangiye ku ntsinzi y'abafransa y'ibitego 2-1.

Bigitangira,Harry Kane yabonye uburyo bwiza ku mupira wari utakajwe na Upamecano ariko umunyezamu Lloris yitwara neza arawufata.

Harry Kane nanone yasabye penaliti ubwo yari atezwe na Upamecano ariko VAR yemeza ko nta penaliti yabaye.

Lloris yongeye gutabara Ubufaransa mu gice cya mbere akuramo ishoti rikomeye ryari ritewe na Harry Kane ku mupira yari ahawe na Saka.

Ubufaransa bwafunguye amazamu ku munota wa 17 ku ishoti ryarekuwe na Aurelien Tchouameni ari kure cyane y'izamu,umupira wijyana mu rushundura.Uwamuhaye uyu mupira wavuyemo igitego ni Antoine Griezmann.Iki nicyo gitego rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri kigitangira,Ubwongereza bwagarukanye imbaraga nyinshi,Jude Bellingham abona amahirwe akomeye atera ishoti rikomeye ariko Hugo Lloris ahita awushyira muri koloneri.

Ubwongereza bwakomeje gusatira cyane bituma ku munota wa 52 bubona penaliti nyuma y'aho Tchouameni ategeye mu rubuga rw'amahina Bukayo Saka.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Harry Kane ahita akora agahigo ko kuba Umwongereza utsindiye igihugu ibitego byinshi,53 aho yahise anganya na Wayne Rooney gusa batandukanywa n'uko uyu abikoze mu mikino 80 naho Rooney yabigezeho mu mikino 120.

Ubwongereza bwari hejuru ntibwahagaritse gusatira kuko bwari bufite abakinnyi bato bari hejuru nka Saka,Foden na Bellingham.

Harry Maguire yabonye uburyo bukomeye ku mupira wari uturutse muri koloneri ateye n'umutwe umupira uca gato iruhande rw'izamu.

Ubufaransa bwakinaga bike ndetse bugacungira ku mipira Abongereza batakaje,bwabonye amahirwe adasanzwe ku munota wa 77 ubwo Giroud yahabwaga umupira mu rubuga rw'amahina arawutera n'ikirenge ariko umunyezamu Pickford awushyira muri koloneri.

Giroud uri kwitwara neza muri iki gikombe cy'isi yabonye andi mahirwe ku mupira wa tewe mu rubuga rw'amahina na Griezmann ahita awutanga Maguire atsindira Ubufaransa igitego cya kabiri ku munota wa 78 n'umutwe.

Ubwongereza bwashegeshwe n'iki gitego kuko bwarushaga bigaragara Ubufaransa muri uyu mukino.

Ku munota wa 83,Mason Mount wari winjiye asimbuye,yakorewe ikosa mu rubuga rw'amahina na Theo Hernandez,VAR yemeza ko ari penaliti y'Ubwongereza.

Iyi penaliti yagombaga kugarura Ubwongereza mu mukino,yatewe mu kirere na Harry Kane,amahirwe y'Ubwongereza ayoyoka atyo.

Abongereza bongeye kubona amahirwe ya nyuma ku munota wa nyuma mu minota 8 y'inyongera yari yongejwe kuri 90,Ubwo Harry Maguire yakorerwaga ikosa inyuma gato y'urubuga rw'amahina,umusifuza atanga free kick nziza cyane ariko Marcus Rashford ateye umupira uca hejuru gato.

Inzozi z'Ubwongereza zahise zirangira gutyo mu gihe Ubufaransa bugomba guhura na Maroc kuwa gatatu w'icyumweru gitaha muri 1/2 cy'irangiza.

Ubufaransa bufite iki gikombe cy'isi,bufite amahirwe menshi yo kucyisubiza ndetse bushobora kuzahurira ku mukino wa nyuma n'izarokoka hagati ya Croatia na Argentina,bo bazakina ku wa Kabiri.Iyi mikino yombi izajya itangira saa tatu z'ijoro.

Muri uyu mukino,Hugo Lloris yakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiniye Ubufaransa imikino myinshi kurusha abandi bose kuko yakinnye uwa 143 mu gihe Lilian Thuram banganyaga yakinnye 142.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-bwasezereye-ubwongereza-butera-intambwe-igana-ku-kwisubiza-igikombe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)