Ubuholandi bwabaye ikipe ya mbere yageze muri 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuholandi bwatsinze ikipe ya Leta zunze Ubumwe z'Amerika ibitego 3-1 buhta bukatisha itike yo kwerekeza muri kimwe cya kane cy'irangiza mu gikombe cy'isi.

Amerika yabonye amahirwe menshi yo kuyobora umukino kare ubwo Christian Pulisic yasigaranaga n'umunyezamu w'Ubuholandi Andries Noppert,agerageje kumuroba undi akuzamo umupira amaguru.

Ikipe ya Louis van Gaal yahise ibyaza umusaruro amahirwe ya mbere yabonye ku munota wa 10 ubwo Memphis Depay yatsindaga igitego cyiza cyane ku mupira mwiza yahinduriwe na Denzel Dumfries.

Amerika yarwanye cyane no kwishyura ariko ibura aho ihera byatumye itsindwa igitego cya kabiri mu buryo busa neza n'igitego cya mbere.

Iki gitego cyatsinzwe na Daley Blind ku munota wa 45,kumupira yahawe ari mu rubuga rw'amahina na Dumfries ahita ashyira umupira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Ubuholandi butsinze ibitego 2-0 ndetse buri hejuru ya Amerika mu mikinire.

Abaholandi bagarutse mu gice cya kabiri biyizeye byatumye Amerika ibahindukirana itsinda igitego cyiza ku munota wa 76 gitsinzwe na Haji Wright ku mupira mwiza yahawe na Pulisic.

Amerika yahise igira imbaraga nyinshi irasatira cyane ishaka kwishyura ariko Ubuholandi bwabaciye mu rihumye ku munota wa 81 ubwo Dumfries wari watanze imipira 2 yavuyemo ibitego yacaga mu rihumye ba myugariro atsinda igitego cya 3 ku mupira yahawe na Blind.

Ubuholandi bwabashije kurinda ibitego bwatsinze,umukino urangira butsinze ibitego 3-1 ndetse bugomba gutegereza muri 1/4 irokoka hagati ya Argentina na Australia.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubuholandi-bwabaye-ikipe-ya-mbere-yageze-muri-1-4-cy-irangiza-mu-gikombe-cy-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)