Ubukwe bwe, abadepite beguye na Prince Kid: ... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yateye urwenya mu gihe cy'amasaha arenga abiri ari wenyine mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022.

Uyu munyarwenya waboneye benshi izuba yunganiwe na Patrick Rusine wakinnye mu ijwi ry'uwayobotswe n'agatama, Jules William [Julius Chita] wakinnye mu mwanya wa Rutamu Elie Joe yogeza umupira wayobowe n'umusifuzi Mukansaga Salim n'abandi.

Byageze n'aho yifashisha umunyarwenya wabaye umunyamakuru Nkusi Arthur ubwo yabwiraga abitabiriye iki gitaramo impamvu atarashaka umugore.

'Atome' yabanjirijwe ku rubyiniro na Nkusi Arthur wabanje gushyushya abantu binyuze mu rwenya rutandukanye yari yateguye rwibanze ku kuntu abasirikare batandukanye cyane n'abasivile.

Ubwo yakiraga 'Atome', Nkusi yavuze ko bimuteye ishema kuba "umuntu nakuze mfatiraho urugero" yemeye kuza gutaramana natwe muri iki gitaramo. Ati 'Birashimishije cyane. Mumfashe tumwakire.'

Ageze ku rubyiniro, Ntarindwa Diogène yashimye Nkusi Arthur ku bwo gushyira imbaraga mu bitaramo by'urwenya, avuga ko bikomeza uruganda rw'imyidagaduro muri rusange.

Avuga ko yari amaze igihe adataramira Abanyarwanda kubera impamvu zitandukanye birimo n'ibitaramo yari amaze igihe akorera hanze y'igihugu.

Yatangiye gukirigita ahantu ahereye ku rwenya rw'Umunsi Mukuru yitabiriye wahariwe ikirayi (Cyo kurya) wabereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru.

Ntarindwa yavuze ko abasizi basingije ikirayi biramutungura. Bakoresha ikinyarwanda cyumutse nk'icya Bamporiki Edouard ufungiye mu rugo muri iki gihe.

Uyu mugabo yavuze ko ari umukristu mu Itorero Women Foundation Ministries, kandi ni amahitamo ye. Avuga ko ajya abura aho akwirwa, iyo Umushumba w'Itorero ababwiye kubwira uwo bicaranye ngo 'Ni njye wa mugore'.

Yanagarutse ku mbwa atunze mu rugo, aho hari igihe yamuteranyije n'abaturanyi be ishaka kubarya.

Abantu bongeye gutembaraga kandi ubwo yitsaga ku mpamvu atarashaka umugore. Yavuze ko abo mu muryango we bamwibukije igihe kinini gushaka umugore 'ariko barararambiwe barabike'.

Yahamagaye ku rubyiniro Nkusi Arthur hanyuma amubaza uko umugore we yitwa undi nawe ati yitwa 'Ntarindwa', kandi na 'Atome' niko yitwa. Ati 'Ubwo murumva impamvu.' Uyu munyarwenya yahise avuga nawe yiteguye kurushinga n'umukobwa witwa Mukankusi.

Ntarindwa yifashishije indirimbo zitandukanye mu kumvikanisha umunezero watashye mu mutima wa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid nyuma y'uko afunguwe.

Yakoresheje indirimbo nka 'Happy Day', 'Don't worry be Happy' n'izindi mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw'uko Imana yaciye inzira.

'Atome' kandi yagarutse kuri Bamporiki Edouard wakiriye 'indonke' bituma akurikiranwa n'inzego z'ubutabera muri iki gihe.

Yanagarutse kuri Mugabekazi Liliane wafunzwe nyuma y'uko agaragaye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena yambaye imyenda itaravuzweho rumwe.

Agirana inama Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 kuzifashisha Mugabekazi Liliane ikindi igihe ubwo azaba ahatanye mu irushanwa ryo gusiganwa ku mudoka akunze kugaragaramo.

Ntarindwa yagarutse ku myitwarire itandukanye y'ingagi zo mu Rwanda n'izo muri Congo, uburyo indaya zazamuye ibiciro kubera intambara yo mu Burusiya no muri Ukraine, ukuntu abantu bavuze igifaransa ubwo Perezida Macron yasuraga u Rwanda n'ibindi.

Uyu mugabo yunamiye kandi Buravan witabye Imana. Avuga ko indirimbo ze zumvikanye ahantu henshi kandi mu bihe bitandukanye. Yavuze ko Buravan 'yatweretse ubuzima budasanzwe n'imibare yihariye.

Ni ku nshuro ya gatatu habaye iserukiramuco ry'urwenya 'Seka Fest'. Mu 2018 nibwo ryatangijwe mu Rwanda, ritangira ribera muri 'Bus' zikorera mu byerekezo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe umunyarwenya Mukuru yari Klint the Drunk, wo mu gihugu cya Nigeria. Mu 2019, umunyarwenya Mukuru yari Basket Mouth wo muri Nigeria, aho yagaragiwe n'abarimo Salvador, Eric Omondi n'abandi.

Iri serukiramuco riba mu gihe cy'iminsi ibiri. Ku munsi wa mbere, abanyarwenya bo mu Rwanda nibo basusurutsa abantu, hanyuma ku munsi wa kabiri hakora abanyarwenya babiri.

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, hategerejwe umunsi wa kabiri w'iri serukiramuco ritegerejwemo abanyarwenya barimo Loyiso Gola na Celeste Ntuli, Dr. Ofenekwe, Dr. Hillary Okell [Aherutse i Kigali mu gitaramo na Anne Kansiime] na Salvado bo muri Uganda ndetse na Kigingi wo mu Burundi. 

Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yataramiye 'bwa mbere' muri Seka Fest nyuma y'igihe yitabira ibitaramo bya Seka Live 

Umunyarwenya Ntarindwa Diogène yavuze ko yishimira umusanzu wa Nkusi Arthur mu guteza imbere abanyarwenya 

Ntarindwa Diogène yateye urwenya ku ngagi zo mu Rwanda, imibanire y'u Rwanda na Congo n'ibindi 

Ntarindwa Diogène yavuze ko iwabo bamwishyuje ubukwe bihumira ku mirari ubwo Nkusi Arthur yashakaga umugore bitiranwa 

Ntarindwa yagarutse cyane ku ba depite baherutse kwegura mu Inteko Ishinga Amategeko kubera impamvu bavuga ko ari 'bwite' Â Ã‚ Ã‚ 

Seka Fest yasize urwibutso muri benshi bayitabiriye…. Yabereye muri Kigali Convention Center 

Ntarindwa yagarutse ku kuntu gusetsa Perezida Kagame hari aho byamutambukije

 

Ntarindwa Diogene ari kumwe n'umuririmbyi Ruti Joel ku rubyiniro mu iserukiramuco 'Seka Fest'

 

Umushyushyarugamba uzwi nka Mc Nario ni umwe mu batacitswe n'iki gitaramo cy'urwenya

 

Ruti yaririmbye acurangiwe gitari na Clement uherutse kwinjira mu bahanzi atangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ze bwite

 

Ruti Joel yifashishije indirimbo zitandukanye ziri kuri album ye nshya ye nshya

 

Ruti yarrimbye indirimbo 'Igikobwa', iya Buravan n'izjndi

 

Nyuma y'iki gitaramo, Ntarindwa yaganiriye n'abantu batandukanye bari baje kumushyigikira

 Â Ã‚ Ã‚ 

Umunyarwenya Rusine Patrick wafashishije Ntarindwa Diogene ku rubyiniro

 

Byari ibyishimo ku barimo Sandrine Isheja bitabiriye iki gitaramo 'Seka Fest'

 

Umunyamakuru Julius Chitta washinze Chitta Magic yafashije 'Atome' muri iki gitaramo

 

Japhet na Etienne bagize itsinda 'Bigomba Guhinduka' bashyigikiye 'Atome' muri iki gitaramo



Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017

 

Abanyarwenya bagezweho muri iki gihe Fally Merci na Patrick Rusine

 

Jules Sentore uzwi mu ndirimbo zirimo 'Agafoto' ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

 

Nep Djs yifashishije indirimbo zitandukanye cyane cyane izo mu Rwanda basusurutsa benshi

 

Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera ari kumwe n'umugabo we Kagame Peter 

Nkusi Arthur yashimye 'Atome' ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere uruganda rwa 'Comedy' mu Rwanda Â Ã‚ Ã‚ 


AMAFOTO: Nathaniel Ndayishimiye-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123477/ubukwe-bwe-abadepite-beguye-na-prince-kid-atome-yagarutse-ku-bigezweho-muri-seka-live-amaf-123477.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)