Uburengerazuba! Abahanzi 5 basoje umwaka wa 2... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo dutereye amaso mu turere 7 tugize iyi Ntara aritwo; Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyamasheke, Rusizi na Nyabihu,tugize Intara y'Uburengerazuba, dusanga hari uturere tugifite akazi gakomeye mu rwego rwo kuzamura imyidagaduro yaho, na cyane ko hari utwo ushobora gusanga tutabamo inzu n'imwe itunganya umuziki cyangwa ngo ube wahabona umuhanzi. Ibi bituma utu turere dufatwa nk'utwasigaye inyuma.

Mu biganiro twagiranye n'abatandukanye barimo umunyamakuru wa Radiyo Rubavu, Big Shem [Salomon], Deo Habineza wa Radiyo Rusizi, Yvan Traz ,… niho havuye aba bahanzi 5 b'imena mu Ntara y'Uburengerazuba.

Aba bahanzi nibo basoje umwaka ku isoko mu bikorwa by'imyidagaduro, nibo bahanzi bakoze indirimbo zirenze imwe kandi zikumvikana mu Ntara yose ndetse no mu gihugu muri rusange.

URUTONDE RW'ABAHANZI 5 BASOJE UMWAKA WA 2022 BAYOBOYE ABANDI mu Burengerazuba:

1. Javanix

Uyu musore yakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu mwaka wa 2022, ni umwe mu basore bakoze iyo bwabaga kugira ngo umuziki wabo ugere kure mu buryo bwose. Uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo binyuranye harimo n'ibyo nawe ubwe yiteguriye.

Javanix ni umuhanzi wo mu Karere ka Rusizi waguye umuziki we mu buryo bwagaragariye buri wese. Javanix yakoze indirimbo zitandukanye, muri zo izasohokeye kuri channel ye harimo; Amabiya n'izindi.


REBA HANO AMABIYA YA JAVANIX

2. Ben Adolphe.

Uyu muhanzi ni umwe mu bashyigikira umuziki nyarwanda by'umwihariko umuziki wo Ntara y'Uburengerazuba, binyuze mu bitaramo byinshi  yitabiriye mu Karere ka Rubavu ari naho akomoka. 

Uyu muhanzi yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo iyo yafatanyije na Platini P bise Aba Ex , iyo yafatanyije na Papa Cyangwe , yasohoye indirimbo yise Nkawe, Rimwe na Bella n'inzindi. Ben Adolph yagaragaje ko ari umuhanzi ufite icyerekezo gikomeye muri muzika.

REBA HANO BELLA YA BEN ADOLPH

3. Mary Igene.

Mary Igene, ni umukobwa ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu. Igene yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yafayanyije na Ben Kayiranga bayita 'WHY ME', iyo yise 'MUTIMA' n'izindi zirimo iyo yafatanyije n'ibyamamare bitandukanye. Igene Mary ni umwe mu bakobwa batanga icyizere muri muzika y'Intara y'uburengerazuba muri rusange.

REBA HANO WHY ME YA IGENE MARY

4. Yani Rukumbi.

Yani Rukumbi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Donke (Don't Care), Rizava yafatanyije na Element Elee, Inkoni n'izindi zitandukanye zasohotse muri uyu mwaka wa 2022. Uyu musore ari mu batanga icyizere nk'umuhanzi uzakora umuziki mwiza muri iyi Ntara y'Uburengerazuba.

REBA HANO INKONI YA YANI RUKUMBI

5. Malizuku.

 Uyu ni umusore wo mu Karere ka Rusizi. Ni umwe mu bahanzi bafite intego n'icyerekezo gikomeye. Malizuku yasoje umwaka wa 2022 ahagaze neza cyane muri iyi Ntara y'Uburengerazuba. Malizuku aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Feel'.

REBA HANO FEEL YA MALIZUKU. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124224/uburengerazuba-abahanzi-5-basoje-umwaka-wa-2022-ku-gasongero-124224.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)