Ubushakashatsi: Inzoga zihendutse zitera 'Han... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashakashatsi n'inzobere mu kwenga inzoga bagaragaje ko uko ihenduka bishobora kuba ikimenyetso cy'uko itera 'Hangover', ni ukuvuga uruhurirane rw'ibimenyetso bishobora kubamo gucika intege cyagwa kurwara umutwe, mu gihe umuntu yaraye anyoye inzoga nyinshi.

Hangover si ijambo rishya ku bakunzi b'agatama, kuko uwo bitabayeho rimwe byamubayeho kabiri, gatatu cyangwa kenshi. Uzumva umutwe ukurya, inda yafatanye n'umugongo, isesemi ibe yose cyangwa amaso arerembure nk'indembe, atari uko wasinze ahubwo kuko hashize umwanya munini wasinze.

Hari abavuga ko hangover ikizwa n'izindi nzoga [bamwe bavuga ko inzoga zivurwa n'izindi], abandi bakayoboka umufa ushyushye, abo byanze bakiyahuza amazi ngo bongere kugarura ubuyanja.

Inzobere rero zarabisuzumye, zisanga uko inzoga ihenduka ariko ubukana bwayo bwo gutera hangover bwiyongera.

David Nutt wigisha muri Imperial College of London, yabwiye Bloomberg ko "Abantu banywa inzoga nyinshi kuko zihendutse, ariko biragoye kubona uwasinze yaguze icupa rye ibihumbi 200 Frw".

Uyu mwarimu Nutt avuga ko hejuru yo kuba inzoga zihendutse zigukurura ukazinywa ku bwinshi ntacyo wikanga, ngo buriya inzoga ihenze iba yakorewe byinshi mu rwengero harimo no kuyiyungurura, ibitepfu n'ibindi bidakenewe byose bikavamo.

Siko bigenda ku nzoga zihendutse rero, hari ibisigaramo nk'impiza ku banyweye amarwa cyangwa imbetezi ku bigeze gusogongera urwagwa.

Umwarimu w'ubuvuzi muri Wake Forest University, Laura Veach, yavuze ko ibyo bisigazwa bigira uruhare mu kongera hangover. Yavuze ko inzoga iyungururwa cyane biyigabanyiriza ibyago byo gutera hangover uwayinyoye akayihamya.

Laura Veach Yagize ati "Inzobere zemeza ko inzoga zihendutse akenshi ziba zitayunguruwe neza, bigatuma hari ibitepfu bimanukira mu nkuru ari nabyo byongera hangover.'

Nubwo bimeze bityo, hasabwe ubundi bushakashatsi bwisumbuye kugira ngo harebwe isano iri hagati y'inzoga zihendutse na hangover.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123522/ubushakashatsi-inzoga-zihendutse-zitera-hangover-kurusha-izihenze-123522.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)