Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateye abantu ubwoba nyuma y'agahimbazamusyi bashyiriyeho abakinnyi bayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, APR FC na Rayon sports ziracakorana mu mukino uhuruza abantu cyane mu mpande enye z'igihugu.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'imyaka igera kuri 2 idatsinda ikipe ya APR FC, ishaka kugira icyo ikora kugirango inakomeze kwizeza abafana bayo gutwara igikombe uyu mwaka ibintu bahora bishyuza abayobozi bayo bayobowe na Uwayezu Jean Fidel.

Ku munsi wo kuwa kabiri ubwo ikipe ya Rayon Sports yahabwaga ikibuga na SKOL cyo mu Nzove, yafashe ijambo atangaza ko uyu mukino uzaba umukino wo gupfa no gukira aza no kwizeza abafana ko bagomba kubona intsinzi kugirango bazasoze igice cya mbere cya Shampiyona bakicaye ku mwanya wa mbere.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo gutangaza ko bashaka intsinzi uko byagenda kose, babishimangiye bashyiriraho abakinnyi b'iyi kipe agahimbazamusyi kadasanzwe hano mu makipe akina shampiyona y'icyiciro cya mbere.

YEGOB yamenye ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwemeye kuzahereza abakinnyi ba Rayon Sports bose ibihumbi 500 kuri buri umwe mu gihe babonye intsinzi kuri uyu wa gatandatu batsinda ikipe ya APR FC mu mukino wa mbere hano mu Rwanda.

Aya makipe yose afite impamvu nyinshi zituma agomba kwitwara neza cyane ikipe ya Rayon Sports yo iri ku mwanya wa mbere irebye nabi AS Kigali yayikuraho uko byagenda kose. APR FC yo kugeza ubu irarushwa na Rayon Sports amanota 4 bivuze ibashije gutsinda uyu mukino bafitanye hasigaramo inota 1, mu gihe ku mukino wanyuma Rayon Sports izakina na Gasogi United yatsindwa, APR FC igatsinda igice cya mbere cya Shampiyona cyarangira APR FC yamaze kuyinyuraho.



Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwateye-abantu-ubwoba-nyuma-yagahimbazamusyi-bashyiriyeho-abakinnyi-bayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)