Ukuri ku mushahara w'Intica Ntikize n'Imibereho mibi bivugwa ku barimu bo muri Zimbabwe baje kwigisha mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize amezi abiri itsinda rya mbere ry'abo barimu bo muri Zimbabwe rigeze mu Rwanda.

Icyakora bamwe muri aba barimu[bahagaririye bagenzi babo] babwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko iby'uko babayeho nabi nta shingiro bifite.

Ngo ni ibintu bivugwa n'abantu bavuga rikijyana ariko bidafite epfo na ruguru, ibyo bise 'baseless insinuations.'

Bimwe mu bika bigize raporo twavuze haruguru, bivuga ko abo barimu bahembwa intica ntikize, kandi ngo ikibabaje kurushaho ni uko mbere y'uko baza mu Rwanda gukora akazi kabazanye, batigeze na rimwe bamenyeshwa uko umushahara wabo uzaba ungana.

Uwitwa Nicholas Moi yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko iyi ngingo ari ikinyoma.

Ati : ' Sinzi aho abavuga ibyo babikura kuko [twe] mbere yo kurira indege tuza inaha twasinye amasezerano asobanura neza ikituzanye n'ibizagendana nacyo.'

Uyu ni umwe mu bagize itsinda ry'abarimu bavuye muri Zimbabwe ari 159 bakagera mu Rwanda mu Ukwakira, 2022.

Avuga ko akazi akorera mu Rwanda nta hantu hanini gatandukaniye n'ako yakoreraga i Harare gusa ngo mu Rwanda arazinduka ugereranyije n'uko byari bimeze muri Zimbabwe.

Ubusanzwe mwarimu arabyuka, akitegura, akajya mu ishuri yagerayo akigisha isomo nk'uko yaraye ariteguye.

Moi avuga ko umwihariko wo mu Rwanda ni ukuzinduka ugereranyije n'uko byari bimeze muri Zimbabwe ariko muri rusange akazi ni kamwe.

Moi avuga ko abavuga biriya batigeze bagira umwe muri bo( abarimu ba Zimbabwe bari mu Rwanda) bavugisha ngo abihere ubuhamya.

Undi mwarimu wigisha imibare witwa Josiah Chidawo avuga ibivugwa na bariya barimu basigaye muri Zimbabwe bishobora kuba bikomoka ku mpamvu za Politili zizamurwa n'umuntu cyangwa abantu runaka.

Ngo hari benshi batashimishijwe n'uko imikoranire y'u Rwanda na Zimbabwe muri ubu bufatanye yageze ku ntego mu gihe gito.

Ikindi ngo ni uko hari abibwiraga ko abarimu bo muri Zimbabwe nibagera mu Rwanda bidatinze bazatangira kuvuga ko babayeho nabi, ko mu Rwanda nta kigenda, ariko ngo abo bantu barumiwe !

Chidawo avuga ko ibyiza ari uko abantu bakwirengagiza abanegura uko abarimu bo muri Zambabwe babayeho mu Rwanda.

Ngo ibyo bavuga ni ibinyoma byambaye ubusa, bitagombye kugira uwo birangaza.

Ku ruhande rwa Guverinoma ya Zimbabwe naho bavuze ko ibyo abagize ihuriro ry'abarimu muri Zimbabwe batangaje ku mibereho ya bagenzi babo baje kwigisha mu Rwanda, nta kuri na guto kurimo.

Itangazo ryo muri Minisiteri y'abakozi ba Leta, umurimo n'imibereho myiza y'abaturage rivuga ko amakuru y'imibereho ya bariya barimu aganirwaho kenshi hagati y'inzego bireba kandi imiryango yabo ikamenyeshwa uko babayeho mu Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-mushahara-w-Intica-Ntikize-n-Imibereho-mibi-bivugwa-ku-barimu-bo-muri-Zimbabwe-baje-kwigisha-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)