Umukinnyi umwe rukumbi ni we utemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndizeye Samuel wa Rayon Sports ni we mukinnyi rukumbi utemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2022-23.

Umunsi wa 12 watangiye ejo hashize aho Mukura VS yanyagiye Marines 6-0 ni mu gihe APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0.

Indi mikino y'umunsi wa 12 irakomeza uyu munsi nk'aho AS Kigali iri bwakire Kiyovu Sports kuri Stade Regional I Nyamirambo ni mu gihe Rayon Sports izakira Bugesera FC ejo ku Cyumweru.

Nk'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ribitangaza, umukinnyi umwe rukumbi ari we Ndizeye Samuel ni we utemerewe gukina umunsi wa 12, ni nyuma y'ikarita itukura yahawe ku mukino w'umunsi wa 11 wo Rayon Sports yatsinzwemo na Musanze FC 2-1, ni ku ikosa yakoreye Nduwayo Valeur.

Gahunda y'umunsi wa 11

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

Gasogi United vs APR FC
Marines FC 0-6 Mukura VS

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

AS Kigali vs Kiyovu Sports
Sunrise FC vs Espoir FC
Rutsiro FC vs Police FC

Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

Musanze FC vs Rwamagana City
Rayon Sports vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Gorilla FC

Ndizeye Samuel ni we utemerewe gukina umunsi wa 12



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-umwe-rukumbi-ni-we-utemerewe-gukina-umunsi-wa-12-wa-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)