Umukinnyi wa APR FC afungiwe i Rubavu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangishaka Blaise ukina mu kibuga hagati muri APR FC afungiwe i Rubavu aho azira gutwara imodoka yasinze akanagonga.

Uyu mukinnyi uvuka n'ubundi muri aka Karere ka Rubavu, amakuru avuga ko ubwo APR FC yari imaze kunganya na Gasogi United 0-0 tariki ya 2 Ukuboza 2022, bukeye bwaho ku wa Gatandatu yakije imodoka ajyana n'umugore we.

Ntabwo urugendo rwaje kumuhira kuko yaje gukora impanuka ubwo yari i Rubavu agonga umumotari n'umugenzi ariko ntibakomereka cyane aho yahise abavuza.

Polisi ubwo yazaga gupima yasanze uyu mukinnyi wa APR FC yari atwaye yasomye inzoga ihita ijya kumucumbikira kuri sitasiyo ya polisi i Gisenyi.

Uyu mukinnyi ukinira APR FC kuva muri 2016, biteganyijwe ko agomba gufungwa iminsi 5 izarangira tariki ya 7 Ukuboza (uyu munsi) bivuze ko umukino w'ikirarane APR FC izakinamo na AS Kigali ejo tariki ya 8 Ukuboza atazaeukina.

Itangishaka Blaise afungiwe i Rubavu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-fc-afungiwe-i-rubavu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)