Umukinnyi yishimiye igitego mu gikombe cy'isi afashe igitsina cye kubera impamvu itangaje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Serbia,Dusan Vlahović,yishimiye igitego yatsinze Ubusuwisi afashe igitsina cye mu rwego rwo kwamagana ibyamuvuzweho ko yasambanyije umugore w'umukinnyi bakinana.

Mu minsi ishize,uwitwa Richard Wilson, umunyamakuru w'Umwongereza,yavuze ko uyu rutahizamu wa Juventus yaryamanye n'umugore wa mugenzi we, Predrag Rajkovic,ubwo bari mu myitozo y'ikipe.

Inkuru yari imaze iminsi ivugwa nuko Vlahovic yakuwe mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga muri Seribiya kubera gusambanya umugore witwa Ana Cakic, umugore w'umuzamu wa kabiri Predrag Rajkovic.

Nyuma yo guhakana byimazeyo aya makuru, Vlahovic yahise atuka abakwirakwije ayo makuru aho yishimye afashe igitsina cye kuko kugifata bifatwa nk'igitutsi mu banyaburayi.

Ibi yabikoze nyuma yo gutsindira igitego cya kabiri igihugu cye bakina n'Ubusuwisi mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar,gusa byarangiye ikipe ye itsinzwe ibitego 3-2.

Vlahovic yahakanye ibyo aregwa ndetse anamagana abamushinja, avuga ko bitwaye nabi kumuvuga ikipe ye iri hafi kujya muri iri rushanwa rikomeye.

Vlahovic yagizeati: "Mbabajwe no kuba ntangiye ikiganiro n'abanyamakuru mu gikombe cy'isi muri ubu buryo, ariko ngomba kubivugaho kuko n'izina ryanjye riri kwangizwa.

"Ibyo twese dusoma kandi twumva, si ngombwa kuvuga ku bintu bidakwiriye.

Ikigaragara ni uko aba bantu bananiwe kandi nta kindi kintu cyiza bakora kuko bababaye cyangwa barakaye, ariko gukora ibinyuranye n'inyungu z'ikipe y'igihugu muri iki gihe biragaragara ko ariko kazi kabo."

Vlahovic yongeyeho ati: "Niteguye kurengera izina ryanjye mu buryo bwemewe n'amategeko, nibiba ngombwa. Ibivugwa ni ibinyoma kandi umwuka mu ikipe ni mwiza cyane".



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yishimiye-igitego-mu-gikombe-cy-isi-afashe-igitsina-cye-kubera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)