Umuramyi Vedaste N. Christian ari mu gahinda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyondora Vedaste Christian Vedaste [Vedaste N. Christian] yabuze mushiki we witabye Imana tariki 14 Ukuboza 2022. Mushiki we yazize indwara ya Cancer yari amaze igihe kinini yivuza mu bitaro bitandukanye ariko birangira yitabye Imana.

Inshuti y'umuryango w'uyu muhanzi, yabwiye InyaRwanda ko nyakwigendera yari atuye i Rusizi, akaba yari amaze igihe kinini arwaye. Gushyingura biraba kuri uyu wa Gatanu saa Yine za mu gitondo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Vedaste N. Christian yandikanye akababaro n'ishavu kuri WhatsApp mu gusezera ku muvandimwe we. Yafashe ifoto bari kumwe munsi yayo arandika ati "Sinabashije gutabara ubuzima bwawe umbabarire, ariko ndagukunda pe!" Yihanganishihje umubyeyi we, ati "Mukecuru,..wihangane umukobwa wawe tuzamusanga nubwo tutaramenya ari ryari".

Vedaste N. Christian ni umuhanzi w'impano ikomeye mu muziki wa Gospel. Yamamaye mu ndirimbo "Uzi Gukunda" aririmbamo ko Imana ariyo yonyinze izi gukunda, "abandi turagerageza". Aherutse gukora igitaramo gikomeye cyabereye muri Dove Hotel aho yari kumwe n'abarimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Aime Frank na Papi Clever & Dorcas.


Vedaste N. Christian yabuze mushiki we



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123905/umuramyi-vedaste-n-christian-ari-mu-gahinda-ko-kubura-mushiki-we-123905.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)