Umurindi windirimbo zirimo izo muri Kiliziya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa 19:15 nibwo igitaramo cyatangijwe ku mugaragaro n'isengesho rya Ivan Ngenzi, wayoboye iki gitaramo nk'umushyushyarugamba (MC) atangira yisegura ko amasaha yari yateganijwe atariyo igitaramo cyatangiriyeho. 

Ahanini byaturutse ku mubare w'abantu benshi, bari bakiri hanze bategereje kwinjira muri iki gitaramo.

Nyuma yo kuririmbana n'abitabiriye iki gitaramo, Ivan Ngenzi uri mu baramyi bakomeye yifashishije indirimbo zirimo izo muri Kiliya Gatolika nka 'Ni Wowe Mugenga', ubundi abantu bafatanya nawe kwinjira mu byishimo bya Noheli.

Saa 19:37 hakiriwe ku rubyiniro itsinda ry'abacuranzi b'ingoma, baherekejwe n'abambaye imyenda y'ibara ry'umweru bagendaga bazunguza mu kirere amadarapo yanditseho amazina y'Imana arimo Adonai, Elohim n'ayandi banafite urumuri mu ntoki.

Bari kumwe kandi n'abasore n'inkumi bagendaga bavuga ku iremwa ry'isi n'uburyo byose byahinduwe n'umucyo, mu gihe mu iremwa byari umwijima bagaruka ku buryo Imana ari itangiriro ikanaba n'iherezo kandi ko yariho izanahoraho.

Bagaruka kandi kuri Noheli umunsi w'ivuka rya Yesu Kristo, umunsi nyir'izina igitaramo cyabereyeho n'uburyo yabaye isoko yo gukira kw'abamwizera nyuma y'urupfu rwe ku musaraba igorogota, akaba 'Icyambu' cy'abamwemera ukwiye guhimbazwa no gushimwa. 

Israel Mbonyi aherutse kubwira itangazamakuru ko yahisemo ko iki gitaramo kiba ku munsi wa Noheli, mu rwego rwo gufasha abakristu kwizihiza byihariye uyu munsi.








Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yvan Ngenzi yinjije abantu muri iki gitaramo yifashishije indirimbo zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika


Yvan Ngenzi yakoze uko ashoboye kugira ngo binjire mu byishimo bya Noheli



Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams bitabiriye iki gitaramo


Umuhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, Masamba Intore ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo


Umuhanzikazi Ikirezi Deborah ubarizwa muri Canada, akaba umukobwa wa Masamba Intore ntiyacitswe n'iki gitaramo



Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124233/umurindi-windirimbo-zirimo-izo-muri-kiliziya-gatolika-ni-wo-wafunguye-igitaramo-cya-israel-124233.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)