Umutego Haringingo Francis wa Rayon Sports yateze washibukanye ubusa, abura intama n'ibyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyari umutego ku mutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yateze ngo arebe ko yakwitwara neza ku mukino w'umukeba wa APR FC byatumye abura intama n'ibyuma none igitutu cyabaye kinshi kuri uyu mutoza wambuwe umwanya wa mbere.

Mbere y'uko hakinwa umunsi wa 13, Rayon Sports ni yo yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 28, AS Kigali ya 2 yari ifite amanota 24 mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zari zifite 21.

Umutoza Haringingo Francis utoza Rayon Sports imibare yamubanye myinshi yibaza uko azatsinda imikino 3 isigaye ngo igice cya mbere kirangire ayoboye urutonde rwa shampiyona.

Yari asigaje Etincelles, APR FC na Gasogi United. Ikibabaje ni uko imikino 2 yamaze kuyitakaza ndetse n'umwanya wa mbere ahita awamburwa na AS Kigali.

Umutego w'ingenzi yateze wari ku mufasha kwitwara neza ku mukino wa APR FC, ni ukudakinisha Leandre Onana ku mukino wa Etincelles.

Uyu mukinnyi batinyaga ko ashobora kubona ikarita ya 3 y'umuhondo akaba atakina umukino wa APR FC wabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Iki cyemezo ntabwo cyashimishije abakunzi benshi ba Rayon Sports kuko bavugaga ko muri shampiyona amanota 3 ya Etincelles FC angana n'aya APR FC.

Ntabwo byaje kumuhira kuko uyu mukino Etincelles yabatsinze 3-2, aha ni ho igitutu cyahise kizamukira benshi bibaza uko byagenda na APR FC iramutse imutsinze.

Kera kabaye uyu mukino uba utegerejwe na benshi warabaye tariki ya 17 Ukuboza 2022, maze na Onana wari wabitswe akurwayo ariko ntibyabujije APR FC gutsinda uyu mukino 1-0.

Ibi byahise bituma Rayon Sports yamburwa umwanya wa mbere na AS Kigali ifite amanota 30, Rayon Sports ifite 28 ni mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zifite 27.

Onana yari yitezwe ku mukino wa APR FC ariko biba iby'ubusa irabatsinda
Haringingo Francis yabuze intama n'ibyuma



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutego-haringingo-francis-wa-rayon-sports-yateze-washibukanye-ubusa-abura-intama-n-ibyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)