Umutoza Haringingo Francis yashimagije Adolphe nyuma y'igihe atamukinisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yashimagije umunyezamu we yari amaze igihe adakinisha, Hakizimana Adolphe avuga ko yitwaye nk'umunyezamu mukuru mu mukino baraye batsinzemo Bugesera FC.

Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi atagaragara mu bakinnyi ba Rayon Sports yifashisha, Haringingo Francis ni we yari yagiriye icyizere cyo gukinisha ku mukino w'umunsi wa 12 baraye batsinzemo Bugesera FC 1-0.

Uyu munyezamu akaba yagize umukino mwiza cyane kuko yagiye akuramo imipira yabazwe myinshi.

Nyuma y'uyu mukino, Haringingo Francis akaba yaratangaje ko yashimishijwe cyane n'uburyo uyu munyezamu yitwaye.

Yavuze ko ari umunyezamu ufite impano ariko na none ko idahagije ngo abe umunyezamu mwiza bimusaba gukora cyane ndetse n'ubunararibonye.

Ati "Adolphe ni umunyezamu ufite impano ikomeye hano mu Rwanda, gusa impano ntihagije hariho no gukora n'ubunararibonye ntekereza ko imikino twagiye dukina yamuhaye ubunararibonye nanjye nk'umutoza nkomeza kumugirira icyizere."

"Hari ibintu byinshi twakosoye kandi uyu munsi mwabonye umukino yakinnye, nibaza ko n'ahazaza tuzakomeza kugenda dukosora, tumugirira icyizere kugeza aduhaye ibyo tumushakaho, uyu munsi yakinnye nk'umunyezamu mukuru, nk'umunyezamu ukinira ikipe nkuru navuga ko uyu munsi Adolphe yabaye umukinnyi w'umukino kuko yakuyemo imipira myinshi yabazwe nubwo natwe twarimo turata imbere ariko yabashije kuduhesha amanota 3."

Muri 2019 ni bwo Hakizimana Adolphe wakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry'Isonga, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 4, ubu akaba ari ku mwaka we wa nyuma.

Haringingo Francis yashimagije umunyezamu we
Hakizimana Adolphe yari amaze igihe adakinishwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-haringingo-francis-yashimagije-adolphe-nyuma-y-igihe-atamukinisha

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)