Umwuka w'ibiganiro hagati Perezida Kagame na Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro bishobora kuba mu gihe Abakuru b'Ibihugu byombi bamaze kugera i Washington ahari kubera inama ihuza Umugabane wa Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama iri kuba kuva tariki 13-15 Ukuboza 2022, biteganyijwe ko izaganirirwamo uburyo Amerika na Afurika byarushaho gufatanya.

Ni inama igiye guterana mu gihe ikibazo cy'umutekano muke cyongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo, ibintu iki gihugu kivuga ko bifitwemo uruhare n'umutwe wa M23, kivuga ko ufashwa n'u Rwanda.

Mbere y'uko iyi nama itangira Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika, Ned Price yavuze iyi ngingo y'umutekano muri RDC ari imwe mu zizagarukwaho muri iyi nama.

Ati "Hari amahirwe menshi iyi nama y'abayobozi ba Afurika na Amerika izazana mu minsi mike iri imbere. Amwe muri iyo ni ajyanye no kuganira ku kibazo cy'amahoro n'umutekano ku mugabane, birumvikana cyane ko icyo ari kimwe mu biganiro bizibandwaho mu minsi mike iri imbere."

Yakomeje avuga ko hari gahunda yo guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi kugira ngo haganirwe ku kibazo cy'umutekano muke kuko gihangayikishije Amerika.

Ati "Nk'uko mubizi, iki kibazo cyafashe indi ntera bituma Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken agiha umwihariko, yagiye mu Rwanda no muri RDC muri Kanama mu gihe ibibazo byari bimeze nabi mu rwego rwo kuganira n'abayobozi b'ibihugu byombi, kugira ngo ahoshe amakimbirane ndetse abashishikarize kuyobora inzira zizahagarika ibi bikorwa."

Mu gihe ibi biganiro byaba bibaye, byaba bikurikiye uruzinduko Antony Blinken yagiriye mu Rwanda no muri RDC muri Kanama 2022, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke uri muri RDC n'umwuka mubi uri hagati y'ibi bihugu by'ibituranyi.

Nubwo RDC ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, rwo rubihakana ruvuga ko umuti w'ibibazo biri muri iki gihugu uzava mu bayobozi bacyo.

Ku wa 30 Ugushyingo mu 2022, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma yongeye gushimangira ko u Rwanda rudashobora gushyigikira M23.

Ati "Hari imitwe irenga ijana mu Burasirazuba bwa Congo, yitwaje intwaro ntazi ibyo irwanira. Iyo yose ntabwo yaba iriho kubera u Rwanda. Ntibishoboka. Niba ari ukubera u Rwanda, wenda yaba ikorana. Icyo kibazo gikwiriye gukemuka mu buryo bwa nyabwo, ni icy'abanye-congo ntabwo ari icy'u Rwanda, ariko twafasha kuko dushaka igihugu cy'igituranyi gitekanye."

Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bibazo, iteka u Rwanda arirwo rushinjwa ko ari nyirabayazana aho kuba ibindi bihugu nka Amerika, u Bwongereza, n'u Bufaransa cyangwa abandi.

Ati "Oya ni u Rwanda buri gihe. Kandi ngo ni M23 kubera u Rwanda. Urumva ko bikomeza kugaruka ku Rwanda. Ntabwo ari FDLR, abantu bakoze Jenoside hano, ntabwo ari Guverinoma ya Congo, ku mpamvu nyinshi [...] mu igereranya, u Rwanda na Congo, hari ikinyuranyo kinini. Hari ibyo Congo yaha ibyo bihugu kurusha u Rwanda."

Kugeza ubu M23 yamaze kwemera kuva mu bice yari imaze gufata, ndetse igaragaza ubushake bwo kuganira na Guverinoma ya RDC ku cyagarura amahoro arambye.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umwuka-w-ibiganiro-hagati-Perezida-Kagame-na-Tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)