Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha Virus itera SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubyiruko rurashishikarizwa kuba ku isonga mu guhangana na virusi itera SIDA ndetse no kwipimisha kugirango bamenye uko bahaze, abasanze baranduye bashishikarizwa  guhita batangira gufata kandi neza imiti igabanya ubukana.

Ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga tariki 1 Ukuboza 2022 ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya SIDA yavuze 'Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya Icyorezo cya Sida, ni ngombwa ko twongera kwibukiranya ku ruhare rwacu, cyane urubyiruko, mu kwirinda Sida. Guhangana n'iki cyorezo ni ugukomeza ubukangurambaga, twongera ubushobozi mu gutanga serivisi, kuko urugamba ruracyakomeje.'

Image

Mu Rwanda, umunsi wo mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA, wizihirijwe mu Karere ka Muhanga, ahari hateraniye urubyiruko rwaturutse imihanda yose.

Umuyobozi wungirije wa RBC,  Noella Bigirimana, yahwituye urubyiruko, arwibutsa ko SIDA ntaho yagiye.

Image

      Noella Bigirimana

Yagize ati 'Nubwo tugeze ku kigero cyiza mu kurwanya Sida. Turacyafite urugendo kugirango tuyirandure. Ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko rufite hagati y' imyaka 15 na 24. Umubare munini w'abafite virusi itera Sida uri mu cyiciro cy'abakobwa kuruta abahungu niyo  mpamvu rero tubashishikariza kwipimisha kugirango mumenye uko muhagaze kandi usanze yaranduye nawe ubuzima burakomeza, iyo ahise atangira gufata imiti igabanya ubukana kandi akayifata uko bikwiye.'

Image

Dr. Ndimubanzi Patrick, wari uhagarariye Minisitiri w'Ubuzima, nawe yunze mu rya Bigirimana, asaba abantu bose kwipimisha virusi itera SIDA bakamenya uko bahagaze , abasanze bataranduye bagakomeza ingamba zo kuyirinda , abanduye nabo bagafata imiti neza.

Image

       Dr Ndimubanzi Patrick

Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima 'RBC' mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko urubyiruko rutitabira kwipimisha Virusi itera SIDA ndetse n'urusanganywe virusi itera SIDA ntirufata imiti nk'uko bikwiye.

Image

Ni mu gihe ubundi bushakashatsi kuri virusi itera SIDA mu Rwanda bwiswe 'RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwagaragaje uko ubwandu mu bakobwa bari hagati y'imyaka 15-24, abanduye ni 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%, mu bagore bari hagati y'imyaka 25-29 ni 3.4% mu gihe abagabo ari 1.3%.

Photo: RBC

[email protected]

 

The post Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha Virus itera SIDA appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/12/01/urubyiruko-rurashishikarizwa-kwipimisha-virus-itera-sida/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)