Vestine na Dorcas bakoze igitaramo gikomeye cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza, bafashwa n'abandi bahanzi barimo Gisubizo Ministries, Danny Mutabazi ndetse na Prosper Nkomezi.
Saa mbili n'iminota ine ni bwo baherekejwe n'itsinda ribafasha binjiye ku rubyiniro. Baririmbye indirimbo zabo bahereye kuri 'Arakiza', 'Papa', 'Nzakomora' na 'Si Bayali'.
Aba bahanzi muri iki gice cya mbere baririmbye iminota 34. Basize abantu bagifite inyota yo gukomeza gutaramana nabo.Â
Aline Gahongayire yaje ku rubyiniro asabira aba bana b'abakobwa umugisha no guhundagazwaho imvura y'umugisha kuko 'Imana' basenga atari bayali.
Saa tatu na 25 aba bahanzi baje ku rubyiniro ubwo bahabwaga impano ya miliyoni y'Amanyarwanda na Apotre Mignonne. Bamaze kuyakira baririmbye indirimbo yabo bise 'Adonai'.
Vestine ashimira Apotre Mignonne n'ikiniga cyinshi yagize ati 'Twaravuze ngo nidukura tuzaba nkawe. Turagukunda. Imana Ishimwe, kandi izagufashe mu gihe cyose usigaje ku isi. Uri umubyeyi mwiza, twishimiye kuba turi kumwe nawe.'
Saa yine na 45 bagarutse ku rubyiniro nyuma yaho Prosper Nkomezi yari amaze kuririmba. Aba bahanzi bahise banzika n'indirimbo bise 'Ibuye' bafatiye ku murindi Nkomezi yasigiye abari bitabiriye iki gitaramo yasize ashyuhije ndetse bose bagahaguruka, baririmbanye iyi ndirimbo bose bari mu birere.
Bakomeje baririmbana n'abari bitabiriye ubona bose baryohewe ku rwego rwo hejuru. Bahise bakurikizaho 'Nahawe Ijambo' yabahaye ikaze mu muziki. Iyi ndirimbo bayiririmbye bagezemo hagati basanganirwa na Niyo Bosco wanayanditse.
Ijwi rya Niyo Bosco ryashimishije benshi kubera uburyo yarigororaga. Niyo Bosco yasabye abacuranzi kuzimya ibyuma akaririmbana nabo, maze benshi baryoherwa n'uko yaririmbaga avagamo n'ndi magambo adasanzwe muri iyi ndirimbo.
Umurishyo wa nyuma wakubiswe 23:04.
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y'ubuto bwabo.
Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, ubu yiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Yiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.
Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n'abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir y'i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018 guhera mu 2020 ni bwo bakoranaga na MIE Empire  y'umunyamakuru Murindahabi Irénée.
Aba b'abakobwa ni uku baririmbye indirimbo zashyize akadomo ku gitaramo bameze
Akanyamuneza kari kose kuri aba banaÂ
Amashimwe yari yose kubera uburyo igitaramo cyabo cyagenze bakanagenerwa miliyoni zirenga 15 Frw zo kwifashisha mu bikorwa byabo bya muzika
Baririmba indirimbo yabo bise 'Ibuye' yakunzwe cyane ni uku bari bameze
Aba bahanzi baririmbye mu bice bibiri, uku ni ko baserutse mu gice cya kabiri ari nacyo cyashyize akadomo ku gitaramoÂ
Niyo Bosco yatunguranye muri iki gitaramoÂ
Umudiho wacinwe karahava
Aline Gahongayire niwe wayoboye iki gitaramo
Alliah Cool ni umwe mu baje muri iki gitaramo ndetse yanitanze 2000$
Danny Mutabazi yatunguranye muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyari cyitabiriweÂ
Dorcas ku rubyiniro ari kubyinira ImanaÂ
Vestine na Dorcas bamaze igihe gito batangiye kuririmba ariko bafite igikundiroÂ
M. Irene yashimiye Niyo Bosco ku bw'umusanzu we yatanze mu muzikii w'aba bakobwaÂ
M.Irene usanzwe ari umujyanama wa Vestine na Dorcas byamurenzeÂ
Uyu musore ni umwe mu bafashaga aba bakobwa ku rubyiniroÂ
Vestine na Dorcas ni abanyempano bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbazaÂ
Vestine yagoroye ijwi karahava , mu gihe we n'umuvandimwe we bamurikaga album yabo ya mbereÂ
Abitabiriye igitaramo akanyamuneza kari koseÂ
Miss Muyango ni umwe mu bitabiriye ndetse yanatanze inkunga ya 500 000 Frw
Prosper Nkomezi niwe wabakiriye ku rubyiniroÂ
Sonia Mutako uzwi muri sinema nyarwanda yari mu bitabiriyeÂ
Gisubizo Ministries yaririmbye muri iki gitaramoÂ
Coach Gael usanzwe ari umujyanama wa Bruce MelodieÂ
Miss Simbi Fanique witabiriye Miss Rwanda ni umwe mu bitabiriye iki gitaramoÂ
Ingabire wa Transparency Rwanda yari yaje gushyigikira aba banaÂ
David Bayingana ni umwe mu byamamare byari byabukereye muri iki gitaramoÂ
APOTRE MIGNONNE YAHAYE MILIYONI 1 FRW VESTINE NA DORCAS
VESTINE NA DORCAS BASHIMIYE BURI WESE WASHYIGIKIYE IMPANO YABO
AMAFOTO-Sangwa Julien