Ziyobowe na Alcohol: Indirimbo 8 zitezweho gu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha mbarwa abanyabirori bagahurira mu gitaramo Kigali Fiesta kibera muri BK Arena ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu. Ni igitaramo kiri bufungure byinshi bitegerejwe mu gusoza 2022 binatangira 2023.

InyaRwanda.com igiye kukugezeho indirimbo zitezweho gutanga ibyishimo byo hejuru.

Element

Umwe mu batunganya umuziki bakomeye mu Rwanda, uheruka kongerwa ku rutonde rw'abahanzi basusurutsa abitabira iki gitaramo cy'uyu munsi, yitezweho kwerekana icyo ashoboye mu ndirimbo ye iri mu zigezweho. Ni indirimbo yise "Kashe", imaze kurebwa inshuro miliyoni 4.1 kuri Youtube mu gihe cy'amezi ane gusa imaze.

Ni nyuma y'uko ubwo aheruka gutaramira bitunguranye muri BK Arena, yasize benshi bavuga ko yiriye, abandi bati 'ntashoboye kuririmba', ibyaje gusobanurwa ko kwari ukubera ko atumvaga/atiyumvaga kubera ibyuma.

Bwiza

Uyu mukobwa uri mu bagezweho none ku myaka 28 mu gihe gito amaze atangiye by'umwuga umuziki, amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bihangano byinshi afite.

Indirimbo ye "Ready" niyo yitezweho guhagurutsa abatari bacye aho kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 1.9 kuri Youtube n'ubwo afite n'izindi zikunzwe nka "Available" yahereyeho na "Exchange" iri mu nshya afite zikunzwe cyane.

Chrissy Eazy

Umwe mu basore bamaze igihe kirekire bagerageza ibintu bitandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro, uri mu batunganya amashusho beza, kuri ubu ari mu bahanzi bahagaze bwuma ndetse akaba ari mu b'imbere.

Yitezweho gutanga ibyishimo mu ndirimbo zinyuranye zirimo "Fasta" yamukinguriye amarembo, "Amashu", by'umwihariko "Inana" iheruka kuzuza inshuro miliyoni 5 z'abayirebye kuri Youtube mu mezi 6 gusa.

Kenny Sol

Uyu musore yamamaye mu itsinda rya Yemba Voice yari ahuriyemo n'abandi banyeshuri biganye ku Nyundo, aza kurivamo agatangira gukora umuziki we ku giti cye abifashijwemo na Bruce Melodie baje gutandukana. Aheruka kwegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka muri Kiss Summer Awards.

Ubwo aheruka kujya gutaramira muri BK Arena, byarangiye ataririmbye agaragaza ko amaze kurambirwa kutishyurwa kandi yakoze. Ubu, yitezweho gutanga ibyishimo byo hejuru mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Forget", "Joli" ariko cyane "Haso" imwe mu zo akunzwemo bitewe n'ubutumwa burimo n'uburyo ibyinitsemo.

Bushali

Uvuze BK Arena kuva iyi nyubako yakubakw,a Bushali ari mu bahanzi batigisa bikomeye iyi nyubako binyuze mu murindi w'injyana ya Kinya Trap n'umwihariko w'ibihangano by'uyu mugabo w'umwana umwe. Udushya twe kuri stage, turi mu biryoshy igitaramo.

Uyu muraperi waherukaga kugira ibibazo by'imbuga acururizaho ibihangano bye cyane cyane Youtube zari zibwe, yitezweho kunyura abitabira iki gitaramo mu ndirimbo zirimo "Kirika" ikunzwe mu nsisiro zitandukanye, "Kugasima" ariko by'umwihariko iyitwa "Mukwaha".

Christopher

Bitewe n'imyaka igera ku 10 uyu musore amaze akora umuziki, abamwumva bashobora kumva ashaje nyamara kugeza ubu afite imyaka 28 y'amavuko. Yakunzwe kuva mu ntango z'iyaduka ry'umuziki wa kizungu mu Rwanda, hari mu myaka ya za 2011/2012, na n'uyu munsi arakunzwe cyane.

Yitezweho gutanga ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo yahereyeho nka "Byanze", "Ijuru Rito" ariko cyane cyane mu yitwa "Mi Casa" akuzwemo muri iyi minsi.

Bruce Melodie

Kuri ubu umuziki nyarwanda bisa nk'aho ushingiye kuri uyu mugabo wikoza hirya no hino akorana indirimbo n'abahanzi batandukanye biganjemo abayoboye mu Karere nka Eddy Kenzo unahatanye muri Grammy Awards, ibihembo bisumba ibindi ku Isi mu muziki, Harmonize uri mu bayoboye umuziki w'Akarera k'Ibiyagabigari, n'abandi.

Kuri ubu Bruce Melodie yitezweho kongera kuryohereza abanyabirori nk'uko agenda abikora kenshi dore ko ari we muhanzi wabashije gutegura igitaramo cye bwite muri iyi myaka kikabera muri BK Arena kandi kikitabirwa byo hejuru. Icyo gihe yizihizaga ikinyacumi amaze akora umuziki.

Nubwo afite indirimbo nyinshi yaririmbye bigoye kumenya umubare kuko na we bishoboka ko atawuzi, ariko iyo yumvikanamo avuga ku mukobwa uvuga 'ndagaswi' ni yo anaheruka, yitezweho guhindura ibintu, kimwe n'iyo yise "Funga Maco".

Joe Boy

Umunya Nigeria Joe Boy uri mu bahanzi batararenza imyaka 5 batangiye umuziki kuko yawutangiye mu mwaka wa 2017, ku myaka ye 25 y'amavuko yitezweho guhindura ibintu muri BK Arena ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu.

Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo nyinshi ariko iyitwa "Alcohol" niyo yitezweho guhindura isura ya BK Arena no gutuma abantu banyurwa na Kigali Fiesta kubera ukuntu yigaruriye imitima ya benshi cyane cyane abakunze kujya mu birori n'utubyiniro bagakaraga umubyimba.

Kigali Fiesta Live Concert ni igitaramo cyateguwe na EAP [East African Promoters], kirabera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu aho imiryango ifungurwa guhera ku isaha ya saa kumi.

Funga Maco ya Bruce Melodie iri mu zitezweho kubyinwa kakahavaReady indirimbo yashimangiye ubushobozi bwa Bwiza iri mu zitezweho kunyura abanyabiroriMukwaha imwe mu ndirimbo za Bushali iri mu zitezweho ibitangazaHaso itajya itakaza umwimerere yitezweho kuryohera abitabira Kigali FiestaInana iheruka kuzuza miliyoni 5 kuri Youtube agahigo gafite mbarwa mu muziki nyarwanda yitezweho kubyinwa kakahavaJoe Boy yitezweho kongera ubushyuhe mu Kigali Fiesta mu ndirimbo y'amateka AlcoholElement umaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa Kashe yitezweho kuzamura amarangamutima ya benshiMu ndirimbo nyinshi amaze gukora iyitwa Mi Casa yitezweho ibitangaza muri BK Arena



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123460/ziyobowe-na-alcohol-indirimbo-8-zitezweho-gutigisa-bk-arena-muri-kigali-fiesta-123460.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)