2023: FERWACY izategura amasiganwa 17 harimo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka wa 2023 mu magare, ugiye gutanga ibyishimo byunganira ibya 2022 aho abakunzi b'umukino wo gusiganwa ku magare begerejwe uyu mukino mu turere twabo. 

Uyu mwaka w'imikino uzabanzirizwa n'isiganwa rya Heroes' Cycling Race rizazenguruka mu turere twa Kicukiro na Gasabo. Nyuma yaho muri Gashyantare hazakinwa isiganwa rya Tour du Rwanda ari naryo rikuru muri aya 17.

Nyuma ya Tour du Rwanda hazakurikiraho Kivu Belt Race rizabera mu Karere ka Rusizi, Karongi na Rubavu. Nyuma yaho kandi hazakinwa Africa Cycling Championship itaramenyekana aho izabera. Muri Mata hazakinwa isiganwa rya Race to Remember rizanyura mu muhanda Kigali-Gicumbi-Kigali.

Abakunzi b'umukino w'amagare mu Rwanda bagiye kuryoherwa n'umwaka wa 2023 

Muri Gicurasi 2023 hazakinwa isiganwa ry'Akagera Race rizabera i Gatsibo, muri Kamena hakinwe amasiganwa abiri arimo irya Education and Cultural race rizabera i Huye, nyuma yaho hakinwe National Cycling Championship izabera muri Kigali na Bugesera.

Muri Nyakanga 2023, hazakinwa isiganwa rya Liberation Race rizabera mu muhanda Kigali-Nyagatare. Muri Kanama naho hazakinwa amasiganwa abiri, arimo Royal Nyanza Race rizahuzwa n'umunsi w'Umuganura, ribere i Nyanza, nyuma yaho hakinwe 2023 UCI World Championships rizabera muri Scotland.

Mugisha Moise ni umukinnyi wo kwitega muri 2023 nyuma yaho mu mwaka ushize yatwaye amasiganwa atatu yikurikiranya harimo n'iryasoje umwaka ryabereye i Nyanza 

Muri Nzeri hazakinwa amasiganwa abiri, arimo, Kibugabuga Race rizabera i Bugesera, ndetse n'isiganwa ryo Kwita Izina. Mu Ukwakira hazakinwa isiganwa rimwe rya Gisaka Race rizabera i Kirehe, naho mu Ugushyingo hakinwe Kibeho race rizabera mu Karere ka Nyaruguru. 

Mu Ukuboza 2023, hazakinwa amasiganwa 2, arimo isiganwa rya Human Rights Race ndetse na Musanze Gorilla Race rizabera i Musanze rikazaba ari naryo siganwa rizasoza umwaka. 

Ingengabihe y'umwaka w'imikino mu ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ni uko iteye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124511/2023-ferwacy-izategura-amasiganwa-17-harimo-nirizabera-muri-gatsibo-124511.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)