Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023. Aba basirikare 127 bo mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) basoje amasomo y'ibanze ya muzika mu bya gisirikare, Isomo ryo kuvuza Ingoma, irijyanye n'imyiyereko yo mu birori ndetse n'iijyanye no kwiga guhugura abandi.
Iki gikorwa cyateguwe na 'Military Band' cyamaze umwaka wose. Gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo byabereye ku Cyicaro cya Gisikare i Kanombe.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major General Augustin Turagara, ni we wayoboye iki gikorwa mu izina ry'ubuyobozi bukuru bwa RDF.
Yashimiye abasoje amasomo yabo abasaba gukoresha neza  ubumenyi babonye mu gihe bafataga aya masomo, mu rwego rwo gukomeza gufasha Igisirikare cy'u Rwanda ndetse n'igihugu muri rusange.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa RDF ku nkunga bukomeza gutera 'Military Band' mu kubaha ibikoresho no kububakira ubushobozi.
Aba basirikare basoje amasomo y'umuzikiÂ
Iki gikorwa cyabereyemo akarasisiÂ
Abasirikare 127 basoje amasomo y'umuzikiÂ