Abanyekongo bibumbiye muri Muvoma ya rubanda batuye umujyi wa Goma bandikiye umuyobozi w'umujyi bamusaba kwemererwa kwigaragambya mu mahoro.
Aba baturage barasaba kwirukana ingabo za EAC,kuko babona nta gahunda zifite yo kurwanya umutwe wa M23.
Mu ibaruwa banditse bavuze ko nkuko babyemererwa n'amategeko bifuza gukora urugendo rwuzuye amahoro rwo 'kuvuga oya ku basirikare 750 ba Sudani y'Epfo no kugaragaza kurebera n'uburyarya bw'abasirikare bose boherejwe na EAC.'
Iyi myigaragambyo bashaka ko iba kuwa 18 Mutarama 2023 guhera saa tatu igahera ku muhanda wa Mutinga kugera ku biro by'intara.
Aba ngo bazasomera kuri ibi biro ubutumwa bazaba bafite bwamagana ingabo za EAC zaje muri RDC kubafasha kugarura amahoro ariko ntizihangane na M23.
Aba baturage basabye ibi mu ibaruwa banditse kuwa 14 Mutarama 2023.
Mu ugushyingo 2022,abasirikare barenga 1.000 ba Kenya boherejwe muri RDC bari mu mutwe w'ingabo z'akarere zigamije gufasha kugarura amahoro muri Repuburika ya Demokrasi ya Congo (RDC).
Repubulika ya Demokarasi ya imaze imyaka myinshi ihungabanyirizwa umutekano n'imitwe yitwaje intwaro na cyane cyane mu burasirazuba bushyira amajyaruguru.
Ingabo za EAC ntiziragaragaza niba zizarwana n'iyi mitwe gusa umugaba wazo Maj.Gen Jeff Nyagah amaze iminsi aganira na M23 iri kuva mu duce yafashe.