AGASHYA : Umusaza arishyuza umuhungu yitaga uwe inkwano yatanze kuri nyina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugabo witwa Wilson Shirichena w'ahitwa Mhondoro muri Zimbabwe, na n'ubu ntarumva ukuntu yamaze imyaka irenga 40 ataramenya ko Milton Shirichena yitaga umuhungu we atari we wamwibyariye.

Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko umusaza Wilson, arega uwo yitaga umuhungu we kuba yarasuwe na se wamubyaye mbere y'uko apfa, akamubwira ko ari we se nyawe, akabiceceka, nk'uko byatangajwe na AfrikMag.

Wilson Shirichena

Kuri ubu arasaba uyu muhungu kwishyura inkwano yatanze kuri nyina, kuko ababyeyi b'umugore we yayihaye bapfuye.

Yagize ati 'Ubwo namenyaga iby'iyi nkuru nababajwe cyane no kuba umugore wanjye nkunda yarampishe ukuri mu gihe cy'imyaka 43 yose. Ubu ndashaka kwishyurwa inkwano natanze kuko byagombye kuba byaratanzwe na se wamubyaye, wateye umugore wanjye inda mbere y'uko tubana.'

Yunzemo ati 'Umugore wanjye ntameze neza kuko arwaye mu mutwe, n'ababyeyi be barapfuye. Milton rero agomba kunyishyura mu mwanya wa se.'

Icyakora, Milton ntiyemera icyaha ashinjwa cy'uko yaba yaravuganye na se wamubyaye, atarapfa.

Yagize ati 'Simpakana iby'igihuha kivuga ko naba ntari umuhungu wa Wilson, ariko sinigeze mbivuganaho na we. Niba afite gihamya cy'ibyo avuga, azabinyuze mu nzira zikwiye aho kunyirukana mu muryango nk'uwirukana imbwa.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/AGASHYA-Umusaza-arishyuza-umuhungu-yitaga-uwe-inkwano-yatanze-kuri-nyina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)