Aime na Nkomezi bahembuye ibihumbi byabantu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo cy'amasengesho cyiswe 'Cross Over' [Kwambuka cyangwa se Kwambukiranya] cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, cyafashije Abakristu b'iri torero kwinjira mu mwaka mushya wa 2023 batunganiye Imana binyuze mu nyigisho n'indirimbo bumvishije.

Abitabiriye aya masengesho batangiye kugera kuri BK Arena ahagana saa kumi z'amanywa, zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022. Ni amasengesho yamaze amasaha arenga 11, kuko yarangiye ahagana saa kumi n'imwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023.

Yayobowe n'Abashumba Batandukanye ba Zion Temple, barangajwe imbere n'Intumwa Dr Paul Gitwaza wafashije abakristu kwegerana n'Imana.

Aya masengesho yatambukaga imbona nkubone (Live) ku rubuga rwa Youtube rwa Zion Temple, ndetse no kuri Televiziyo y'iri torero Authentic [TV0]. Yahujwe no gutaramirwa n'abahanzi babiri Aime Uwimana ndetse na Prosper Nkomezi.

Ariko ubwo Apotre Gitwaza yasozaga kubwiriza yasabye Gisubizo Ministries kumusanga ku rubyiniro, bagafasha abakristu kujya mu mwuka binyuze mu bihangano byabo.

Prosper Nkomezi ni we wabimburiye abandi. Yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye yise 'Wanyujuje Ishimwe'.

Iri kuri shene ye Youtube kuva ku wa 14 Nzeri 2020, kandi imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 500. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati "Wanyujuje indirimbo mu mutima z'amashimwe. Sinzigera nibagirwa ya mirimo wankoreye..."

Uyu muramyi aherutse kuririmba mu gitaramo gikomeye Vestine na Dorcas bamurikiyemo album yabo ya mbere bise 'Nahawe Ijambo' cyabereye muri Camp Kigali.

Muri iki gitaramo kandi Prosper Nkomezi yaririmbye indirimbo 'Urarinzwe'. Yayiririmbye afatanya n'abakristu ba Zion Temple kuririmba babwira buri wese ko hamwe n'Imana 'Urarinzwe'.

Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo mu gitaramo yakoreye muri Kaminuza y'u Rwanda mu myaka ibiri ishize, abanyeshuri bo muri Kaminuza bayakirije amashyi y'urufaya.

Ku rubyiniro, Nkomezi yari kumwe n'abasore n'inkumi bamufashaga mu miririmbire mu bijyanye no kunoza amajwi kugira ngo indirimbo yumvikane neza. Byageze n'aho abakristu ba Zion Temple basimbuka, ubwo iyi ndirimbo yari igeze hagati.

Atarasoza iyi ndirimbo, Aime Uwimana yamusanganiye ku rubyiniro maze asubiramo amagambo y'iyi ndirimbo 'Urarinzwe'. Uyu muramyi umaze imyaka irenga 20 mu muziki, yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Muririmbire Uwiteka'.

Uwimana aherutse kubwira Radio Rwanda, ko iyi ndirimbo yaje mu mutima ubwo yari afite gitari ari gucuranga ari no gusoma Bibiliya. Yavuze ko iyi ndirimbo yayishyize hanze mu mwaka wa 1998, kandi ko ibyo yaririmbye byasohoye k'u Rwanda.

'Muririmbire Uwiteka' iri mu ndirimbo zicengera cyane mu bakristu. Ahanini biturutse ku butumwa buyigize. Bayiririmba bacanye amatoroshi ya telefoni, mu kwerekana ko Yesu yazanye umucyo mu Rwanda. Hejuru y'ibyo kandi, iyi ndirimbo yakomeje izina rya Aime Uwimana.

Muri iki gitaramo cy'amasengesho kandi, Aime Uwimana yaririmbye indirimbo 'Beautifull Name' ya Hillsong Worship. Iyi ndirimbo imaze imyaka itandatu kuri shene ya Youtube y'iri tsinda, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 468.

Ishami rya Hillsong ryo mu Bwongereza riherutse mu Rwanda mu gitaramo gikomeye bakoreye muri BK Arena. Amakuru avuga ko iki gitaramo kinjije miliyoni 50 Frw avuye mu baguze amatike. Birashoboka ko ari cyo gitaramo cya mbere cyinjije menshi muri uyu mwaka mu Rwanda.

Uwimana yanaririmbye indirimbo 'Urakwiriye Gushimwa' na 'Yongeye guca akanzu' ya James na Daniella na Israel Mbonyi. Muri iyi ndirimbo, Uwimana yayiririmbaga asaba buri wese guhanurira umwaka we wa 2023, yumvikanisha ko Imana yabanye nawe.

Uyu muramyi waboneye benshi izuba, yaririmbaga anyuza akabyiniro, akazenguruka urubyiniro mu rwego rwo gufasha Abakristu ba Zion Temple kwinjira neza mu mwaka 2023. Ati "Ese wahanurira umwaka wawe wa 2023."

Ubwo yasozaga aya masengesho, Apotre Gitwaza yahamagaye ku rubyiniro Gisubizo Ministries kumusanga ku rubyiniro ubundi bagashyira abakristu mu mwuka. Ati "Reka batwinjize mu mwaka."

Yanasabye ko Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Nkomezi amusanga ku rubyiniro ubundi bagafatana ifoto. Ati 'Gisubizo Imana ibahe umugisha cyane."

Mbere yo gutangira kuririmba, Gitwaza yanasabye ko Asaph Ministries isanganira ku rubyiniro Gisubizo Ministries bagafatanya kuramya Imana. Iri tsinda ryinjiriye mu ndirimbo zirimo 'Uri ibuye rizima' n'izindi.

Gisubizo iherutse gukora igitaramo cya 'Worship Legacy Concert Season 3' bamurikiyemo album yabo ya gatatu.

Bazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Humura', 'Abagufite ntibazakena', 'Ku musaraba', 'None ubwo bimeze bityo', 'Ntayindi Mana twabona' na 'Ebenezer'..

Prosper Nkomezi aherutse gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo yise 'Nyigisha' imaze iminsi irindwi isohotse

Nkomezi azwi cyane mu ndirimbo 'Warakoze', 'Wanyujuje indirimbo' n'izindi zitandukanye


Amasegesho ya 'Cross Over' yafashije Abakristu kongera gutekereza ku rukundo rw'Imana


Hari gahunda y'uko muri uyu mwaka wa 2023, Nkomezi azakora igitaramo cye bwite


Apotre Dr Paul Gitwaza ari kumwe n'umufasha we Angelique Gitwaza mu masengesho ya 'Cross Over'

Prosper yafashije abakristu ba Zion Temple kugirira ibihe byiza mu masengesho yiswe "Cross Over"

Muri uyu mwaka, Nkomezi yaririmbye mu bitaramo byubakiye ku gufasha abantu kwegerana n'Imana

Aime Uwimana yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Muririmbire Uwiteka' yakunzwe mu buryo bukomeye


Mu bihe byo kwinjira mu mwaka mushya upfukamira Imana ukayishimira uburinzi bwayo


Apotre Gitwaza yahanuye ibyiza gusa ku buzima bwa benshi

Uwimana yasanganiye ku rubyiniro Nkomezi Prosper mu ndirimbo ye 'Urarinzwe'

Imyaka irenze 20, Uwimana ari mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana



Aime Uwimana yabaye ikitegererezo cya benshi mu banyamuziki muri iki gihe





Uwimana yatunguwe no gusanga abakristu ba Zion Temple bazi neza indirimbo 'Muririmbire Uwiteka'



Gisubizo Ministries yahamagawe ku rubyiniro na Apotre Gitwaza


Gisubizo yafashije abakristu gusoza aya masengesho batunganiye Imana






Umuyobozi wa Isha Collections, Gatarayiha Angelique akaba umwe mu basobanurira Apotre Gitwaza iyo ari kubwiriza

Ibihumbi by'Abakristu ba Zion Temple bari bakoraniye muri BK Arena mu masengesho yambukiranije umwaka







Byari ibihe byo gutuza ukumvira ijwi ry'Imana....






Itsinda ry'abaririmbyi rya Asaph ryafashije benshi kwegerana n'Imana binjira mu mwaka wa 2023




KANDA HANO UREBE AMAFOTO YARANZE 'CROSS OVER'

AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124459/aime-na-nkomezi-bahembuye-ibihumbi-byabantu-mu-masengesho-yambukiranyije-umwaka-gisubizo-i-124459.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)