Umuhanzikazi Nyarwanda, Alyn Sano yavuze ko mu minsi ya vuba azashyira hanze udukingirizo mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abantu kwirinda indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina.
Alyn Sano aherutse gushyira kuri Instagram ye udukingirizo twitwa 'Boo&Bae', yabwiye ISIMBI ko ari brand agiye gusohora mu rwego rwo gufasha abantu kwikingira kandi yizeye ko tuzagurwa cyane.
Ati 'Iriya Brand [Boo&Bae] izasohoka vuba, nukuri. Urumva nashyira ibintu kuri Instagram yanjye binteye isoni? Agakingirizo ntekereza ko ari ikintu cyiza niba kwifata byakunaniye ushobora kwirinda, rero ntekereza ko utagakwiye guterwa impfune no gukoresha agakingirizo, aho guterwa impfune no kwandura Sida cyangwa izindi rwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, wajya kugura agakingirizo. Tuzakoreshwa kuko utundi nta muntu uba wabashishikarije kudukoresha.'
Agaruka ku hantu utu dukingirizo duhuriye n'indirimbo 'Boo&Bae' aheruka gusohora, yagize ati 'iyo urebye iriya ndirimbo itangira harimo amashusho ya turiya dukingirizo twa 'Boo&Bae', iriya ndirimbo ni nko gukomeza 'Fake Gee', abantu bakamara gutandukana umwe agakomeza ubuzima bwe agakora ubukwe cyangwa afite n'umukunzi bizwi ariko agasubira inyuma kuwahoze ari umukunzi we hagashya, kuko wenda aba afite umugabo atakoresha agakingirizo ariko kuri 'Boo&Bae' bagakoresha agakingirizo.'
Alyn Sano wishimira uko yasoje umwaka wa 2022, avuga ko 2023 ayinjiranyemo intego nyinshi aho ibikorwa bigomba kuba byinshi ariko icya mbere akaba agomba kuba ari muzima kuko ari cyo kintu kimufasha kugera ku byo yifuza.
Ati 'Intego ya mbere ni ugukomeza nkaba muzima kuko ni cyo kintu nabonye cya mbere kimfasha gukora ibintu byose nkeneye gukora, ikindi ni ugukora indirimbo nyinshi nshoboye bijyanye n'ubushobozi buke mfite, buke urumva ntacyishyiramo amafaranga nta muntu ndabona unshoramo.'
'Muri uyu mwaka harimo Album yanjye ya mbere harimo ibitaramo mu gihugu no hanze ya cyo byose birahari birateguye.'
Umwaka kandi wa 2023 yifuza kuba yagira abantu afasha kuba bahindura ubuzima bwa bo nk'uko na we yagiye abona ubufasha, ni gahunda avuga ko atarategura neza ariko ikaba ari imwe mu mishinga yinjiranye mu muziki ubwo yawutangiraga.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/alyn-sano-yavuze-byinshi-ku-dukingirizo-agiye-gusohora-video